Icyo gihe hari muri Kamena mu 2007, ubwo nyuma yo kugirana ikiganiro na Vladimir Putin, uwari Perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy, yagaragaye imbere y’itangazamakuru yahungabanye bamwe bagakeka ko yaba yanyweye inzoga nyamara ari amagambo ateye ubwoba yari amaze kubwirwa nyuma yo kwiha kwigisha Putin.
Nicolas Sarkozy wari umaze igihe gito atorewe kuyobora u Bufaransa mu 2007 yaje kugirana ikiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin ubwo bari bahuriye mu nama y’ibihugu 8 bikize ku Isi (G8). Ibi biganiro byabereye mu muhezo, ariko birangiye biba ngombwa ko Perezida Sarkozy agirana ikiganiro n’itangazamakuru ku byo yaganiriye na mugenzi we.
Nicolas Sarkozy nibwo bwa mbere yari yitabiriye inama y’ibihugu bikize kurusha ibindi ku Isi yumva yiyizeye bihagije ariko yaje gutaha yasuherewe.
Aha nibwo yagaragaje imyitwarire idasanzwe asa nk’uwabize ibyuya, adahagaze hamwe ngo ubone ashikamye, abanyamakuru batangazwa n’iyo myitwarire bamwe bayitirira ko yaba yari yasomye ku gasembuye ka Vodka ubwo yari arimo araganira na mugenzi we.
Nyuma y’imyaka hafi 10 mu 2016 nibwo impamvu ya nyayo y’iyo myitwarire yaje gushyirwa ahagaragara n’umunyamakuru Nicolas Hénin wa France 2, ari mu ijoro ryo kuwa Kane, mu kiganiro cye cyitwa “20h55, le jeudi”
Mu by’ukuri, ngo impamvu Nicolas Sarkozy yagaragaye asa nk’uwahungabanye, n’uko, nk’uko byatangajwe na Nicolas de Hénin, yari amaze guterwa ubwoba no gucishwa bugufi na Vladimir Poutine ubwo bagiranaga ikiganiro imbonankubone.
Ese aba baganiriye iki?
Nicolas Sarkozy yabanje gufata ijambo atangira kubwira Putin ibyo bagiye kuganiraho kuri politiki y’u Burusiya ndetse anamwiseguraho ko bagiye kuganira ku ngingo zishobora kumurakaza.
Yateruye agira ati “Tugiye kuvuga ku bintu birakaza. Nta kintu duhisha”
Ubwo yakomeje agira ati “Amagana y’imfu muri Chechnya? Kuri njye ntibyemewe”. Anna Politkovskaya, umunyamakuru w’Umurusiya wishwe, kuri njye ntibyemewe”.
Ubwo Perezida Putin yateze amatwi Sarkozy arabanza avuga ibyo ashaka kuvuga byose acecetse, aramwitegereza arabanza acishamo akanya k’umutuzo, arangije aramubaza ati “ Ni byiza, si urangije?” Nicolas Sarkozy nawe ati “Euh, yego,”
Arangije aramubwira ati “ Ok, ngiye kugusobanurira. Urabona, igihugu cyawe kimeze gutya, (aha yamwerekaga intera iri hagati y’ikiganza cye kimwe n’ikindi amwereka uko igihugu cy’u Bufaransa kingana), igihugu cyanjye, kimeze gutya, (aha yabigenje nk’uko yabigenje mbere ariko ibiganza arabitazura asa nk’umwereka ko u Burusiya ari bunini cyane kurusha u Bufaransa).”
Bivugwa ko Putin yakomeje aha Sarkozy amahitamo abiri. Ati “ Urahitamo gukomeza iyo mvugo maze nzagusenye, cyangwa urekere aho kuvuga gutyo maze uzarebe. Umaze gusa kuba perezida w’u Bufaransa, ariko nshobora kukugira umwami w’u Burayi,”
Umunyamakuru wa France 2 avuga ko ndetse Putin yarengejeho ibitutsi, ari nayo mpamvu Sarkozy yageze imbere y’abanyamakuru agaragara nk’uwasinze kubera ihungabana yari amaze guhura naryo amaze gusuzugurwa na mugenzi we.
Kurikira Ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV


