Raporo nshya ivuga ku bijyanye no kwihaza mu biribwa mu karere, iravuga ko nyuma y’ibihembwe bine bikurikiranye imvura itagwa neza, umusaruro muri Afurika y’Iburasirazuba wabaye iyanga ku buryo umuntu umwe ashobora gupfa buri masegonda 36 azize inzara .
Ibintu birushaho gufata intera cyane muri Somalia, Ethiopia na Kenya ku buryo impuguke mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu zivuga ko ari ikibazo cy’inzara gikabije kibayeho mu mateka y’akarere, kandi igisubizo kitagaragara hafi.
Margret Mueller, Umuhuzabikorwa ushinzwe akarere ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati, muri Oxfam International, umuryango mpuzamahanga wibanda ku kurwanya ubukene ku Isi ari nawo washyize ahagaragara iyi raporo, yagize ati: “Ibintu birakabije.”
Ati: “Ibizakurikiraho bishobora kuzagenda neza ni ibihe by’imvura itaha, muri Werurwe kugeza Gicurasi. Inshuro y mbere rero dushobora kwizera ko tuzabona umusaruro ni mu mwaka utaha [muri] Kamena. Kugeza icyo gihe, ibintu bigiye kumera nabi, kandi muri ako karere hamaze gupfa inyamaswa miliyoni 9. ”
Bivugwa ko abantu miliyoni 31 bo mu bihugu bitatu byavuzwe haruguru bugarijwe n’urwego runaka rw’ibura ry’ibiribwa rikabije, mu gihe miliyoni 11 biteganijwe ko zizahura n’umutekano muke wo hejuru, bivuze ko bakeneye ubufasha bw’ibiribwa nk’uko amakuru aheruka gutangwa na Integrated Food Security Phase Classification (IPC) abitangaza. Nibura abana miliyoni 6 bugarijwe cyangwa basanzwe bafite ikibazo cy’imirire mibi.
Hatabonetse ibiryo n’amazi bihagije, miriyoni z’abantu mu karere bazba babereyeho kuramuka gusa. Mueller yavuze ko ibiciro by’ibiribwa rimwe na rimwe byikubye kabiri ndetse na gatatu mu mezi ashize.
Abantu barenga miriyoni bataye ingo zabo bashaka intungamubiri n’inzuri zo kuragiramo amatungo. Mu bihe bibi, abantu bakuru bahitamo kumara iminsi batariye bagaharira abana n’amatungo, kandi kwiga byabaye igitekerezo cya nyuma cy’abaturage benshi, ibizagira ingaruka zirambye.
Muri uku kwezi inzara igiye gutangazwa mu bice bya Somalia, bivuze ko byibuze ingo 20% zugarijwe n’ibura ry’ibiribwa rikabije, abana bagera kuri 30% bafite ikibazo cy’imirire mibi ikabije, kandi 2 ku bantu 10,000 bapfa buri munsi, bishwe n’inzara cyangwa bazize imirire mibi n’indwara.
Inzara yo mu mwaka wa 2011 muri iki gihugu yahitanye byibuze abantu 260.000, abarenga kimwe cya kabiri cyabo bakaba bari abana bari munsi y’imyaka 6. Abahanga batinya ko aya mapfa azaviramo abandi benshi impfu.
Raporo iheruka ya Banki y’Isi na yo iherutse gushyira u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu 10 bya mbere ku Isi byagaragayemo izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa.

2 Responses
Umuntu umwe ashobora kuzajya apfa buri masegonda 36 azize inzara mu karere – Oxfam
Kuko wumva ikibazo kiriguterwa nuruzuba rwikurikiranya muri burigihembwe byubuhinzi numva amareta yibyo bihugu byavuzwe yakongera ikoranabuhanga mubuhinzi hakagurwa amamashini agezweho hagakoreswa amazi yimigezi mukuvomera mumisozi no mubibaya.aha hakenewe ubufatanye nibihugu bikize kandi byateyimbere mubuhinzi mugutanga ibikoresho, inzobere zitanga ubumenyi.ibi byashoboka ko ubukungu bwa biriya bihugu bwazahuka mugihe nka Ethiopia na Somalia baba bavuye muntambara barimo