Umuntu wese wiciwe aha atwibutsa uruhare rwacu mu guharanira amahoro ku Isi —Dr Gerd Mueller

Sangiza iyi nkuru

Umuntu wese wishwe ibisigazwa bye bikaba bishyinguye muri uru rwibutso bitwibutsa ko tugomba kugira uruhare mu guharanira kubungabunga amahoro mu Muryango Mpuzamahanga nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ubutwererane w’u Budage, Dr Gerd Mueller.

Minisitiri Mueller yagize ati:“Ubu ngubu nyuma ya jenoside mu Rwanda, amahano nk’aya ntagomba kuzongera kubaho ukundi ahandi. Tugomba kugira icyo dukora dukumira mu kubihagarika. Muri Syria urugero, twari tuzi ibiri kuba. Ni iki twakoze kugirango twirinde ikibi?”

Ibi yabivugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, ahashyinguye imibiri y’inzirakarengane zazize jenoside zisaga 250,000. Dr Mueller akaba yanashyize indabo kuri iyi mva.

min mueller-fleurs

Yongeyeho ko yatunguwe n’imbaraga u Rwanda rwashyize mu guharanira kongera guhuza abaturage no kubunga mu gihe gito.

Yavuze ko ibyo u Rwanda rwakoze bikwiye kubabera urugero, ibindi bihugu byagiye byibasirwa n’amakimbirane akomeye nka Srebrenica, u Burundi, Sudani y’Epfo nabyo bikaba bikwiye kwigira ku Rwanda.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwakoze ibishoboka mu kuzamura imibereho y’abaturage bigatuma abaturage bahitamo kuguma mu gihugu cyabo aho gufata izindi nzira zo hanze.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yavuze ko u Rwanda rufite ubushake bwa politiki bwatumye habaho inzira igana ku iterambere ry’ubukungu rya nyaryo, bikaba birugira igihugu cya mbere muri Afurika kigenda gikura mu bintu bitandukanye. Yongeyeho ko ubu bushake bwo gukora ku buryo abaturage bishimira kuba mu gihugu cyabo bwanagaragaye mu bihugu nka Senegal na Niger.

Minisitiri w’ubutwererane w’u Budage, nabwo bwahuye na Jenoside yakorewe Abayahudi, akaba yaragaragaje ubushake bw’igihugu cye bwo gukomeza kugirana ubufatanye n’u Rwanda mu rwego rwo kubaka ahazaza harangwa n’amahoro.

Kugirango ibi bigerweho, akaba yavuze ko hakwiriye kongerera ingufu amahame yo kubah uburenganzira bwa muntu, uburinganire no kubaha ubuzima bw’umuntu nk’ubufite agaciro kandi budakwiriye guhungabanywa.

Tubibutse ko Minisitiri Dr Gerd Mueller yageze mu Rwanda kuwa 10 kanama aho yari yaje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2 rwasojwe kuri uyu wa Gatanu, itariki 12 Kanama.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *