Polisi y’u Bubiligi kuri uyu wa Kabiri yarashe mu cyico uwaraye arasiye abafana babiri b’abanya-Suède mu cyo inzego z’ubuyobozi muri kiriya gihugu zise igitero cy’iterabwoba.
Amakuru y’iraswa ry’uyu mugabo yemejwe na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Bubiligi, Annelies Verlinden.
Abanya-Suède ni bo baraye barasiwe mu gitero cyagabwe mu gace ka Schaerbeek i Brussels.
Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Alexander de Croo, yatangaje ko uwagabye kiriya gitero ari umugabo ukomoka muri Tunisia, akaba yabaga muri kiriya gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Uyu mutegetsi mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko “igitero cy’iterabwoba cyabaye ejo hashize cyakoranwe ubugwari bwuzuye, uwakigabye yahisemo kwibasira abafana babiri b’abanya-Suède.”
Aba bafana barashwe mbere gato y’umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’u Burayi u Bubiligi bwari bwakiriyemo Suède.
Ni umukino waje gusubikwa igice cya mbere cyawo kikirangira, nyuma y’uko amakuru ya kiriya gitero yari amaze kumenyekana.
UEFA yemeje ko uyu mukino wasubitswe mu gihe amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1.


