U Burusiya bwatangaje ko umunyeshuri w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka muri Zambia yapfiriye ku rugamba muri Ukraine mu mezi abiri ashize.
Uyu musore witwa Nathan Lemekhani Nyirenda muri Mata 2020 ubwo yigaga amasomo y’ingufu za nikeleyeri, yahamijwe icyaha cyo gutunga ibiyobyabwenge, akatirwa igifungo cy’imyaka 9.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambia, Stanley Kakubo, yatangaje ko mu gihe byari bizwi ko Nyirenda afunzwe, guverinoma y’u Burusiya yabamenyesheje tariki ya 9 Ugushyingo ko yapfiriye ku rugamba ku ya 22 Nzeri 2022.
Guverinoma ya Zambia yashenguwe n’iyi nkuru, isaba u Burusiya ibisobanuro ku buryo Nyirenda yajyanwe ku rugamba. Minisitiri Kakubo yagize ati: “Guverinoma ya Zambia yasabye Leta y’u Burusiya gutanga byihuse amakuru ku buryo Umunyazambia wari ufungiwe i Moscow yaba yarajyanwe kurwanira muri Ukraine, akabura ubuzima.”
Nk’uko Al Jazeera yabitangaje, Minisitiri Kakubo yasobanuye ko bamenye ko Nyirenda ubwo yicwaga, umurambo we wajyanwe mu mujyi wa Rostov uhana urubibi na Ukraine mbere yo koherezwa muri Zambia.



2 Responses
Umunyafurika wari waragiye kwiga mu Burusiya, yaguye ku rugamba muri Ukraine
Putin ntakina ateje imfu nyinshi ku nzirakarengane!
Umunyafurika wari waragiye kwiga mu Burusiya, yaguye ku rugamba muri Ukraine
Putin ntakina ateje imfu nyinshi ku nzirakarengane!