Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yeguye ku nshingano ze

Sangiza iyi nkuru

Uwari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda, Uwayezu François Régis, yeguye ku nshingano ze yari amazeho imyaka itatu.

Uwayezu mu ibaruwa yandikiye Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier ‘Cafu’, yavuze ko yeguye ku nshingano ze bwite.

Uwayezu yavuze ko inshingano ze nk’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA zizarangira ku wa 12 Ukwakira 2021.

Uyu mugabo w’imyaka 38 y’amavuko, yakoraga ziriya nshingano kuva muri 2018 ku ngoma ya Rtd Col Sekamana Jean Damascène wahoze ari Perezida wa FERWAFA mbere yo kwegura.

Uwayezu yeguye ku nshingano ze mu gihe ari mu bari barakunze gushyirwa mu majwi bashinjwa kudindiza umupira w’amaguru w’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *