Umunyamahanga ufite ubuhanga azajya ahabwa ubwenegihugu bitamugoye

Sangiza iyi nkuru

Inteko Ishinga Amategeko irimo gusuzuma umushinga w’itegeko rihindura itegeko rigenga ibijyanye n’ubwenegihugu rizashyiraho impinduka nyinshi ku itegeko ryemejwe mu 2008.

Mu mushinga w’itegeko, umuntu uwo ari we wese n’aho ari hose ashobora gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda mu gihe afite impano idasanzwe cyangwa ubuhanga mu kintu runaka. Guverinoma izajya ihita iguha ibyangombwa mu gihe imaze kumenya ko ubuhanga bwawe ari “inyungu ku Rwanda”.

Nko mu kwezi gushize, Ambasaderi w’u Rwanda i Washington, yashyikirije icyemezo cy’ubwenegihugu, Setti Solomon, umujyanama mukuru wa Ambasade.

Itegeko rivugururwa ryasabaga ko n’iyo waba ufite iyo mpano cyangwa ubuhanga, wagombaga kuguma mu Rwanda byibuze imyaka itanu. Byasobanuraga ko abacuruzi cyangwa abanyamwuga, n’ubwo bashaka ubwenegihugu, batashoboraga kububona kugeza igihe bari mu Rwanda muri icyo gihe. Ibi byavanyweho.

Umushinga w’ivugurura wazanywe na Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith mu nama yo ku wa Mbere w’iki cyumweru. Yabwiye umutwe w’abadepite ko iryo vugurura ryihutirwa.

Nta mpaka zigiwe, uyu mushinga w’itegeko rivugurura wemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko. Kuri ubu ukaba uri mbere y’urwego rwa komite, aho biteganijwe ko ruzanyuzamo amaso nta zindi mpinduka.

Nyuma uzasubizwa mu nteko usomwe bwa nyuma, hanyuma woherezwe muri Sena aho biteganyijwe ko naho uzatambuka nta nkomyi. Kuva aha, hazaba hategerejwe icyemezo cya Perezida wa Repubulika.

Itegeko rishya rizakuraho inzitizi nyinshi zitoroshye ku banyamahanga bashaka kuba Abanyarwanda.

Muri zo harimo ko gutanga ubwenegihugu byavanwe ku rwego rw’abaminisitiri, bikajyanwa ku biro by’Abanditsi ba Leta biri ku rwego rw’imirenge.

Ku rundi ruhande ariko, hari ingingo imwe yakajijwe. Itegeko risanzwe riteganya ko umunyamahanga ashobora kwaka ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yo gushyingiranwa n’Umunyarwanda.

Ariko, itegeko rivugurura risaba ko ugomba kuba warashyingiranwe n’Umunyarwanda kandi mumaze imyaka itanu mubana.

Ibi biri mu rwego rwo gukumira ko abanyamahanga bajya bashyingirana n’Abanyarwanda gusa bashaka ubwenegihugu bagahita babata.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *