Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga yakatiwe imyaka 25 y’igifungo

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien, yakatiwe imyaka 25 y’igifungo nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka.

Ntamuhanga wahoze akorera Radio Amazing Grace itakivugira ku butaka bw’u Rwanda, yakatiwe kiriya gifungo adahari kuko muri 2018 yatorotse gereza ya Mpanga yo mu karere ka Nyanza yari afungiyemo.

Ntamuhanga Cassien, Phocas Ndayizera wahoze ari umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango cyo kimwe n’abandi bantu 12, bari bakurikiranweho ibyaha bitatu bishingiye ku mugambi wo gucura ibisasu byagombaga guterwa muri Kigali, ahari ibikorwa remezo by’amashanyarazi no ku bigega bya lisansi.

Ntamuhanga Cassien ashinjwa kuba ari we wari ku isonga ryo gushaka abantu bamufasha gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho hakoreshejwe umugambi wo kubuhirika.

Ntamuhanga ngo yashatse Ndayizera Phocas kugira ngo banoze umugambi wo gukora ibisasu byo mu bwoko bwa “Dynamite”, byanafatanywe Ndayizera ubwo yatabwaga muri yombi mu Ugushyingo 2018.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo bisasu byagombaga gukorwa, bikajya bituritswa hakoreshejwe telefoni hanyuma bazarangiza uwo mugambi bakazatoroka banyuze muri Uganda.

Bari barashatse abantu bashobora kuzajya babitega ndetse buri wese ahitamo aho azatega igisasu cye. Mu havuzwe harimo i Jali kuri Station y’amashanyarazi, i Nyabugogo iruhande rw’ibagiro ahazwi nka Oprovia na Kimisagara kuri Maison des Jeunes.

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwavuze ko Ntamuhanga yasabye Ndayizera ko yashaka umuntu wakora ibisasu bikoresha ikoranabuhanga rya “Wireless” ku buryo byajya bituritswa na telefoni, ndetse ngo yari yaragiranye umugambi na Ntamuhanga wo guturitsa ibisasu muri Kigali mu guhungabanya ubutegetsi buriho.

Ndayizera kandi ngo yakodesheje inzu y’ibihumbi 70 Frw i Muhanga yakorerwagamo ibyo bisasu. Uwakoraga ibyo bisasu ni Karangwa Eliaquim, wari ufite ubuhanga mu by’ikoranabuhanga.

Urukiko rwavuze ko Ntamuhanga yashinjwe na Ndayizera haba mu ibazwa mu Bushinjacyaha no mu Bugenzacyaha ndetse no mu rukiko, bishingiye ku kuba yemeza ko bagiranaga ibiganiro amubaza niba yabona umuntu ushobora gukora ibisasu.

Ngo Ndayizera na Karangwa bakoze igiteranyo cy’amafaranga akenewe kugira ngo bakore ibyo bisasu, basanga ari ibihumbi 15$, ariko babibwiye Ntamuhanga ababwira ko ari menshi ko bishobora gukorwa ku 1500$.

Urukiko rwavuze ko mu Ugushyingo 2018 Ntamuhanga yoherereje Karangwa amadolari 579$ yo kugura ibikoresho ngo atangire gukora ibyo bisasu.

Ndayizera na Karangwa kandi ngo bemeye ko mu biganiro bagiranaga, bakoreshaga imvugo zizimije nk’imizigo n’ibinini mu kuvuga ibisasu, umuti wa Kinyarwanda bavuga ibisasu bikoreye ubwabo, umuti wa kizungu bashaka kuvuga ikoranabuhanga rya telefoni rishobora guturitsa ibisasu n’andi magambo.

Urukiko rwavuze ko hari ibimenyetso bigaragara by’uko Ndayizera na Karangwa bemeye umugambi wabo na Ntamuhanga wo guturitsa ibisasu, hashingiwe ku buryo bisobanuye mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha.

Rwavuze ko mu ibazwa Ndayizera yavuze ko yashutswe ndetse ko yandikiye inzego nkuru z’igihugu asaba imbabazi yabitekerejeho. Karangwa mu ibazwa yemeye icyaha, ariko ngo ntiyari azi icyo ibyo agiye gukora bizakoreshwa ndetse ko atari azi ko uwo bavugana ari Ntamuhanga kuko ngo yabimenye umunsi umwe mbere y’uko afatwa.

Urukiko rwavuze ko ibyo bemeye babazwa mu iperereza bishimangirwa n’ubutumwa bwa WhatsApp bo ubwabo bavuga ko bagiye bohererezanya na Ntamuhanga bugaragaza ubushakashatsi Ndayizera yakoze kuri “Dynamite”.

Rwagaragaje kandi ko Karangwa, Ndayizera na Ntamuhanga bagiranye ubwumvikane bwo guturitsa ibisasu, ko kuba ibyo bavuze mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha barageze mu rukiko bakabihindura bidasobanuye ko koko ibyo bemeye mbere batigeze babikora koko.

Bo baburanaga bavuga ko bemeye ibyaha bakekwaho kubera igitutu n’iyicarubozo bakorewe kuko ngo abashinzwe umutekano babarindaga bari barabihanangirije, bababuza guhindura imvugo.

Urukiko rwanzuye ko Ntamuhanga, Ndayizera, Karangwa n’abandi batanu baregwa hamwe bahamwa n’icyaha cyo gucura umugambi wo gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda n’icyaha cy’ubugambanyi bwo gukora igikorwa cy’iterabwoba.

Ntamuhanga yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25, mu gihe Ndayizera, Karangwa na bagenzi babo batanu bo bahanishijwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha ariko urukiko rugasanga ibyo bakoze nta ngaruka byateye igihugu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga yakatiwe imyaka 25 y’igifungo
    Ubwo buhanga bwabo ahubwo iyo babujyana muri RDF

  2. Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga yakatiwe imyaka 25 y’igifungo
    Ubwo buhanga bwabo ahubwo iyo babujyana muri RDF

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *