Umunyamakuru Manirakiza Theogene, nyiri ikinyamakuru Ukwezi.com na ukwezi TV, yatawe muri yombi akurikiranyweho kwakira ruswa y’ibihumbi 500 FRW.
Urwego Rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwirinze kugira byinshi rutangaza kuri iyi dosiye, gusa ikizwi cyo n’uko yafatiwe mu karere ka Kicukiro.Amakuru avuga ko ngo aya mafaranga yayahawe kugirango adatambutsa inkuru itaramenyekana kugeza ubu.
Uyu Manirakiza yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye by’umwihariko mu myidagaduro , kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Kimihurura.


