Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Robert Cyubahiro McKenna, yarusimbutse nyuma yo gukora impanuka, yashwanyaguje igice cy’imbere cy’imodoka yari imutwaye. Robert McKenna kuwa 3 Nyakanga 2022, yatangaje ko yakoze impanuka y’imodoka ariko Imana igakinga akaboko. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter buherekejwe n’ifoto igaragaza imodoka ye yakoze impanuka ikangirika cyane, yagize ati “Isumbabyose yavuze ngo ‘ndacyagukeneye’. Ubu meze neza kandi ndi koroherwa, amashimwe menshi.” Ubutumwa bw’uyu musore usanzwe anakoresha cyane urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bwahise buhundagazwaho ibitekerezo n’abamufasha kuzamura amashimwe yo kuba yarokotse iyi mpanuka. Muhire Herny Brulart uherutse guhagarikwa ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) yagize ati “Ihangane muvandimwe, ndakwifuriza gukira vuba.” Saddah Hakizimana na we uzwi kuri RBA, na we yagize ati “Ihangane cyane nizere ko mwese mwarusimbutse ntawe rwasigaranye.” Ni ubutumwa butandukanye bugaruka ku kuba yagize amahirwe nta girire ikibazo muri iyi mpanuka.

Imodoka yari itwaye Robert Cyubahiro McKenna yangiritse/Twitter Robert Cyubahiro McKenna


