Umunyamakuru Karenzi Samuel wari umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC, yatangaje ko yeguye ku nshingano yari afite muri iyi kipe.
Uyu munyamakuru wa Fine FM yemeje ubwegure bwe mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Bugesera FC.
Yagize ati: “Mbandikiye kugira ngo mbamenyeshe ubwegure bwanjye nk’umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC aka kanya. Icyemezo cyafashwe ku mpamvu zanjye bwite, ndabasezeranya ubufasha bwanjye ku ikipe nkunda ya Bugesera FC aho bukenewe.”
Karenzi wahoze akorera Radio/TV10, yashimiye iyi kipe ko imyaka yose yayikoreye igera kuri itanu babanye neza ndetse bakorana neza ku buryo igihe cyose izamukenera azaba ahari ku bwayo.
Mu ntangiriro z’ukwezi gushize k’Ukwakira 2021, nibwo Bugesera FC yatoye komite nyobozi nshya mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, Sam Karenzi yongera kugirirwa icyizere cyo kuba umunyamabanga wa Bugesra FC.
Amakuru avuga ko Sam Karenzi impamvu yeguye ari uko inshingano zari zimaze kumubana nyinshi ku buryo atari akibonera umwanya Bugesera FC bijyanye n’uko uretse kuba ari umuyobozi w’ikiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ kuri Fine FM ari n’umuyobozi w’iyi radio.


