Umunyamakuru uherutse gushimutirwa mu ndege yagaragaye yicuza anashima perezida yanengaga

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru akaba n’impirimbanyi, Roman Protasevich, wo mu gihugu cya Belarusse uherutse gutabwa muri yombi nyuma yo kuyobya indege yari arimo, kuri uyu wa Kane yagaragaye kuri televiziyo y’iwabo ashimira Perezida Alexander Lukashenko, ndetse yemera icyaha guteza imvururu. Umuryango we uravuga ko yahatiwe gukora ibi.

Uyu munyamakuru yagaragaye yemera icyaha nyuma y’iminsi 10 akuwe mu ndege ya Ryanair yari irimo kwerekeza muri Lithuania, igahatirwa kugwa i Minsk, mu murwa mukuru wa Belarusse.

Kuri camera za Televiziyo ya leta muri Belarusse nk’uko bitangazwa na BBC, Protasevich yemeye ko yagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Lukashenko.

Yakomeje avuga ko yanenze cyane Perezida Lukashenko ariko akageraho akabona ko yibeshye kandi rwose amwubaha. Ati: “Nabonye ko ibintu byinshi [Lukashenko] anengwa ari ukugerageza kumwotsa igitutu gusa, kandi ko mu bihe byinshi yakoraga nk’ … umuntu w’umugabo utanyeganyezwa”.

Ikiganiro kirangiye, Protasevich yaturitse ararira avuga ko yizeye ko umunsi umwe azashyingirwa nawe akabyara akagira umuryango.

Ibimenyetso byagaragaye ku kuboko kwe. Abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abakangurambaga batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko yakorewe iyicarubozo.

Bwana Protasevich yari umuyobozi w’umuyoboro wa Youtube witwa Nexta wakundaga gukoreshwa mu kunenga ubutegetsi.

Protasevich ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu ashinjwa iterabwoba no gushishikariza kwigomeka kuri leta.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *