Umunyamakuru Umurungi Hilson Rosine ukora ku Isango Star mu kiganiro ‘Ubuzima Buzima’ yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ndayishimiye Fiston.
Basezeranye kuri uyu wa 9 Gashyantare 2023 ku biro by’umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Ni igikorwa cyabaye nyuma y’aho tariki 3 Gashyantare 2023, Ndayishimiye usanzwe aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika yari yateye ivi asaba Rosine ko yazamubera umugore.



