Boaz Ntaconayigize, umunyamakuru wa Radio Bonesha Fm wahungiye i Kampala muri Uganda, yatewe icyuma n’abantu bikekwa ko ari abakozi b’inzego z’iperereza z’u Burundi kubw’amahirwe ntiyapfa.
Nk’uko byatangajwe na SOS Medias Burundi yashyize ahagaragara ifoto y’uyu munyamakuru yakomerekejwe mu mugongo no ku kiganza, ngo Boaz Ntaconayigize yabwiye abamwegereye ko yatewe n’abagabo bane ahagana saa tatu z’ijoro hafi y’aho atuye, bamutera ibyuma bamuta mu muferege. Kubw’amahirwe inshuti ze zaje gutabara zimujyana kwa muganga.
INFO – Kampala (Ouganda) : un journaliste de la radio Bonesha FM poignardé https://t.co/UFZA57Uesr #presse #Burundi pic.twitter.com/V16TJEW3Lb
– SOS Médias Burundi (@SOSMediasBDI) August 1, 2016
Umuyobozi wa Radio Bonesha, Patrick Nduwimana, nawe ubwe uri mu buhungiro, yavuze ko hari hashize icyumweru Boaz amwoherereje ubutumwa yavugagamo ko abantu baturutse I Bujumbura, abakozi ba SNR (Inzego z’ubutasi z’u Burundi), bashakaga gucengera mu mpunzi z’Abarundi ziri Kampala na Nakivale, kandi ko bahawe ubutumwa bwo guhiga abanyamakuru n’abakozi ba sosiyete sivile ndetse n’impunzi zagaragaye mu myigaragambyo yo kwamagana manda ya 3 ya perezida Nkurunziza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Patrick Nduwimana yakomeje agira ati: “Kubona nyuma y’icyumweru atanze uwo muburo agahita ahohoterwa, ntibyatubuza kwizera ko bashakaga kumukuraho”.
Uyu munyamakuru watewe ibyuma avuga ko yamenye babiri mu bamuteye, aho avuga ko ari Abarundi bigiraga impunzi kandi bakora ubucuruzi bw’ubuzunguzayi muri Kampala.
Iyi nkuru irasoza ivuga ko Boaz Ntaconayigize yari ari kuri mikoro za Radio Bonesha kuwa 14 Gicurasi 2015 ubwo iyi radio yagabwagaho igitero igasenyurwa kimwe n’izindi radio zigenga zo mu Burundi.
@bwiza.com


