Umunyamakuru wa CNN, Anderson Cooper, yagereranije imyigaragambyo y’abashyigikiye Trump mu kwezi gushize ku nyubako ikoreramo inteko ishinga amategeko ya Amerika, Capitol, na jenoside yabaye ku Isi mu bihugu nka Bosnia n’u Rwanda, ibintu bamwe babona bisa nko kugereranya ibidahuye hakurikijwe uko yakozwe n’umubare w’abantu bayiguyemo.
Muri iki gitero cy’abashyigikiye Trump, abantu batanu, umupolisi n’abasivili bane nibo bahasize ubuzima. Umuntu yakwibaza aho umunyamakuru Anderson Cooper yahereye agereranya ibyabaye kuri Capitol na Jenoside yakorewe Abatutsi yaguyemo abantu basaga miliyoni kandi bigizwemo uruhare na leta yari iriho icyo gihe.
Yabivuze ahereye ku kuntu jenoside yashishikarijwe abantu binyuze ku maradiyo n’ibinyamakuru.
Yagize ati “Twarabibonye muri Bosnia, twarabibonye mu Rwanda, aho amaradiyo yabwiraga abantu, urabizi, Abahutu babwiraga abumva amaradiyo ko Abatutsi ari inyenzi..”
Ibi Cooper yabitangarije kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro cye, aho Umurepubulikani ariko utavuga rumwe na Trump, Adam Kinzinger yamwunganiraga agira ati “ kandi urabibona muri izi videos aho abantu bavuga ko bakunda igihugu bahanganye n’umupolisi.”
Ibyatangajwe na Cooper kuri uyu wa Kabiri ariko si ubwa mbere abitangaje agereranya ibintu bidasanzwe byabereye muri Amerika muri Mutarama na jenoside zakozwe hirya no hino ku Isi.
Ibi yigeze na none kubikora mu kiganiro yakoze ku itariki 12 Mutarama.
Icyo gihe yagize ati “Nari mu Rwanda muri jenoside… Numva abantu bavuga intambara y’abenegihugu muri Amerika… Ndababara cyane iyo numvise aba bantu mu myigaragambyo, imyigaragambyo ya Trump bavuga ku ntambara y’abenegihugu nk’aho ari uburyo bwo gusukura”.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye abantu basaga miliyoni mu minsi 100 muri Mata 1994, mu gihe abagera mu 8,000 bishwe muri Jenoside yo muri Bosnia mu 1995. Abantu batanu bonyine nibo baguye mu myivumbagatanyo yo kuri Capitol.
CNN are quite literally SHAMELESS, comparing citizens of the United States to genocidees in Rwanda and Croatia.
They know the murders and mayhem that happened there.
Comparing it to the scuffles in DC cheapens and invalidates the suffering that really happened in those places!
— El Marty (@voodoopincushin) February 11, 2021
Hari bamwe rero basanga Cooper atari akwiye kugereranya ibyabaye kuri Capitol na Jenoside zakozwe hirya no hino no mu Rwanda harimo kuko ntaho bihuriye.


