Umunyamakuru wa RTBF yashyize ku karubanda ivanguraruhu amaze igihe akorerwa – Video

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru (presenter) akaba n’umunyarwenya, Cecile Djunga, ukorera Radio na televiziyo by’u Bubiligi (RTBF) kwihangana byamunaniye ashyira ahagaragara ivanguraruhu akomeje gukorerwa kuva yatangira akazi ko gutangaza iteganyagihe muri video yanyujije ku rukuta rwe rwa facebook.

Aragira ati: “ Ntabwo bihagarara. Hagiye kumara umwaka nkora aka kazi kandi ndambiwe kwakira amatoni y’ubutumwa bw’ivanguraruhu, ubutumwa buntuka ,”

Mu marira menshi ku maso, amarangamutima mu ijwi, Cecile Djunga, umaze umwaka akorera RTBF yamaganye ibitutsi bishingiye ku ivanguraruhu avuga ko yakira kenshi nk’ubumubwira ko ari umwirabura usa nabi, ubumubwira gusubira iwabo n’ubundi.

Akomeza agira ati: “ Birambabaza kuko ndi umuntu. Ntabwo bishimishije numva ndi Umubiligi kandi ndi mu gihugu cyanjye, kubera ko ndi mu gihugu cyanjye .”

YouTube player

Muri iyi video hari aho avuga umugore wahamagaye kuri televiziyo akavuga ko batari kumubona kubera ko yirabura cyane barimo kubona imyenda yambaye gusa kandi ko yagombaga kubimubwira.

Uyu munyamakuru ukiri muto yavuze ko yahisemo gushyira ahagaragara ibi bintu mu rwego rwo kwereka abatekereza ko mu Bubiligi hataba ivanguraruhu bibeshya.

Video yashyize ahagaragara yarebwe n’abantu bakabakaba miliyoni ndetse igasangizwa (shared) inshuro zigera ku 24,000 kuri facebook yakurikiwe n’ubutumwa bwinshi bushyigikira Cecile.

jean paul philippot

Jean-Paul Philippot, umuyobozi mukuru wa RTBF, kuri uyu wa Kane, itariki 06 Nzeri akaba nawe yagaragaje uburakari nyuma y’ibitutsi bikomeje gutukwa umukozi we, asezeranya gukurikirana mu mategeko ababiramo uruhare bose.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *