fzjocjkwyaa3flj.jpg

Umunyamakuru yahishuye ko Teta Sandra yigeze gukubitwa azira muramu we Pallaso

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru wahoze akorera Televiziyo ya NBS, Daniel Lutaaya, avuga ko yakiriye amakuru yizewe avuye ku muntu wa hafi wigeze gutura hafi ya muramu wa Teta Sandra, umuhanzi Pallaso, avuga ko yakubiswe na Weasel bapfa uyu mugabo.

Lutaaya yabinyujije kuri Twitter, avuga ko ” Umuntu wa hafi wo mu muryango (uwa Weasel), yanyoherereje amakuru kuri Weasel. Yambwiye ko Weasel asinda kenshi agakubita umugore we. Yansabye guhisha ibimuranga.”

Mu butumwa yashyize kuri Twitter, yanditse ko uyu muntu wigeze guturana na Pallaso yamubwiye ko Teta Sandra yigeze gukubitwa azira Pallaso.

Muri ubu butumwa, uwo muturanyi ati ” Sinshaka ko muvuga ibindanga. Ku bijyanye no kuba Weasel akubita uyu mugore (Weasel), ndibuka ko twaturanye hafi no kwa Pallaso ahitwa Luwafu. Weasel yakundaga kuhaza azanye n’umugore we. Yatangiraga kunywa nyuma agakubita umugore we.”

Akomeza agira ati ” Iyo Pallaso yagiraga icyo avuga, yaramutonganyaga akavuga ko ashaka gusambanya Teta. Ushaka kugira byinshi umenya, wajya kubaza mu baturanyi ba Pallaso batuye Lwafu. Weasel ni umunyarugomo mubi.”

Mu minsi ishize nibwo amakuru yasakaye ko Teta Sandra yakubiswe akagirwa intere. Bamwe bavuga ko yakubiswe na Weasel mu gihe uyu mugore yavuze ko yakubiswe n’amabandi.

fzjocjkwyaa3flj.jpg

Muramukazi we, umugore wa Jose Chameleone, Daniella Atim yavuze ko Teta Sandra asanzwe akubitwa, anashyiraho amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram, yerekana ibisebe ku kuboko, amavi no mu mugongo wa Teta uriho ibikomere.

Kuri ubu Abanyarwanda barasaba ko uyu mugore w’abana babiri yataha mu Rwanda, agahunga izo nkoni.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *