Umujyanama muri Minisiteri ya Siporo, Karambizi Olivier yambuye ijambo umunyamakuru Jean Luc Imfurayacu wa Radio B&B FM, wavugaga ku bibazo byaranze urugendo rw’Amavubi yari yitabiriye irushanwa rya CHAN 2020.
Byabereye mu kiganiro Minisiteri ya Siporo n’itsinda ryaherekeje Amavubi bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 10 Gashyantare 2021 mu rwego rwo kurebera hamwe uko urugendo rw’Amavubi muri CHAN rwagenze.
Nyuma y’aho Amavubi yari amaze gusezererwa na Guinée muri ¼ cy’irushanwa, byamenyekanye ko itsinda ry’abanyamakuru bari barajyanye n’iyi kipe bagiranye ikibazo n’itsinda ryari ryayiherekeje, ryari riyobowe na Kankindi Anne-Lise, bivugwaho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Muri iki kiganiro Karambizi yari abereye umusangiza w’amagambo (M.C), Imfurayacu uvuga ko yatereranywe ubwo yarwariraga muri Caméroun yahawe ijambo kugira ngo agire icyo avuga cyangwa abaza ku byaranze urugendo rw’Amavubi.
Imfurayacu muri videwo dukesha Igihe, ati: “I was a part of delegation, nari ndi hariya, mu by’ukuri ntabwo byagenze neza hagati y’itangazamakuru na délégation, ndabivuga nk’umuntu wari uhari, ntabwo umubano wacu wari mwiza, na kenshi nakundaga kuganira n’umuyobozi wa delegation mbere y’uko ndwara, nkaba nanamubaza ‘ese hari ikibazo kiri personel cyaba kiri hagati ya media na delegation kuko biragaragara ko atari byiza.’ […]”
Jean Luc Imfurayacu ni umwe mu banyamakuru bajyanye n’Amavubi muri Caméroun
Uyu munyamakuru yagiye muri Caméroun asimbuye Jado Dukuze wari wagaragayeho icyorezo cya Covid-19. Ngo nyuma yaho, Imfurayacu wavuze ko yaganiriye na Kankindi, yagize ati: “Kuko tuganira, Madamu Lise wambwiye ko abanyamakuru turi abantu babi, twari tuzanye Covid muri delegation. Ni ijambo rikomeye, ntabwo nshobora kubeshyera umuntu mureba, mfite na gihamya…I don’t know if you were joking, kuko twari dusanzwe tuziranye…”
Uyu munyamakuru ageze aha ngaha, Karambizi yamuciye mu ijambo, maze avuga ati: “Jean Luc wanyemerera, ntabwo press conference twaje kujya impaka.” Na we amusubiza ati: “Ntabwo ari ukujya impaka…” undi ati: “Ibyo ngibyo biri personal mwaza kubiganira nyuma, thank you!”
Mu gihe Imfurayacu yari akomeje kuvuga kuri iki kibazo cyabaye hagati y’itangazamakuru n’itsinda ryari ryaherekeje Amavubi, Karambizi yategetse ko uyu munyamakuru yamburwa ‘micro’ igahabwa abandi, ati: “…Waha micro abandi banyamakuru bafite ibibazo hano inyuma?”
Kwamburwa ijambo k’uyu munyamakuru ni igikorwa kitishimiwe na bamwe muri bagenzi be, ndetse bemeza ko ari intege nke uyu muyobozi yagaragaje, cyane ko n’ubwo yavuze ko iki kibazo kiri ‘personal’ (ari bwite), bitakibujije kuvugirwa cyane mu ruhame, ndetse kikaba cyaranagize ingaruka ku mibanire y’itsinda ry’abanyamakuru n’iry’abaherekeje Amavubi.

20 Responses
Umunyamakuru yambuwe ijambo ubwo yavugaga ku bibazo by’urugendo rw’Amavubi muri Caméroun
Buriya utazi itangazamakuru araribarirwa!Mashami we ntashobora kwamburwa iriya team kuko imibanire ye n’abamuha akazi ubona yararenze urwego rw’umukozi n’umukoresha ahubwo ari ubushuti n’ubuvandimwe!

Ark abanyamakuru muransetsa harya ngo buri wese aba ashaka gutwika ibuye? Haas nsaba numva! Buriya iyo muhita muzimya ibyuma byanyu mukigendera bagasigara mu kiganiro kitagira abanyamakuru nibwo bari kumenya uburemere bwikosa yakoze. Mwagiye murwanirana ishyaka Koko. Ejo ni wowe

Ubwanyu abanyamakuru,murabizi ko mwifitemo akavuyo.
Hari ibyo muvuga nkibaza target yanyu niba ari ukubaka cg gusenya. Byaba Ari ikibazo niba namwe ubwanyu mutazi ko mufite ikibazo gikomeye. Ntimukababare mugihe muhuye nabazi icyo bashaka bakabashyira ku murongo. Amatiku no!

uyu wiyise kabisa wagira ngo ni umuturage wo muri korea ya ruguru!umva nkubwire u Rwanda niba ushaka kuzanamo igitugu uribeshya cyane!ntamwanya ufitemo uzarebe ahandi ujyana icyo gitugu cg iterabwoba!none c ushaka kuvuga ko bariguceceka kukarengane bagiriwe?erga ndumva wimirije imbere akarengane!ibyo tubiheruka mbere ya 1994,keretse niba ubikumbuye

Federation harimo ikibazo KBS,gusa minister wa sport azabikemure hatazagira uzana amakimbirane hagati yabo!!

Ngewe ndumva wenda ibyakozwe kumpande zombi
Ntabunyamwuga burimo gusa ari jeanluc press yarashatse kuyigira iye nkuko bamubwiye ari nuwamwatse micro byose kimwe. Gusa nibyiza ko bakosora imibanire ya media na sport muri rusange ariko ubundi media namwe muri mwe hari abantu bacyeneye kuganirizwa

Abanyamakuru bimikino bakunda kwiyemera reka babakoremo! bumve iyo bakunda kuvuga abatoza naba kinnyi uko bibabaza! nabo bumve uko bimera. ibyo delegation yakoze nuko bari bazi ibyo bakora ko rimwe na rimwe ari amafuti. nabo ubwabo bifitemo akavuyo dore ko batangiye kujya basubiranamo. Gusa kubyabaye hariya niba umuvandimwe haribyo atabonye byo byaba ari ikibazo! gusa ndumva byabaye inkuru ngoyimwe ijambo ukagirango harikidasanzwe! ibyo birirwa bavugira basebyanya, uwaha ijambo abo birirwa basebya!

Ubundi muzabareke amakuruyo murwanda muyareke murebe ngo baratakamba uko imikino yagenze mukabireka kubivuga oya narinibe.she rreka tubabwize ukuri ntaguhishi abanya matiku b

Erega duhora tubivuga ntatangazamakuru ry’umwuga riri murwanda none nigute basuzugura umunyamakuru mugenzi wawe ugakomeza ikiganiro ? None se wowe ntutekereza ko mukanya gakurikira ari wowe uza kwamburwa microphone hahahahaaha
Abanyamakuru bacu mugemwirira amaforo icyo cyo murakizi rwose.

Abanyamakuru namwe mukunda kwishyira hejuru.
Kurekarama uburenganzira bwawe no gusebanya biratandukanye.
Ibi nk’ umuntu wari muri delegation wari kubivuganaho n’abo muha report muri Ministere.
Niba waragize ikibazo ugomba kugira n’indangagaciro z’abanyarwanda.