Umunyamategeko wo muri USA yibajije ku myitwarire ya Anthony Blinken ku nyito ya jenoside

Sangiza iyi nkuru

Umunyamerika wabaye Umushinjacyaha mu Rukiko rwari rwarashyiriweho u Rwanda i Arusha, Barbara Mulvaney, yibajije impamvu Umunyamabanga wa Leta ya Amerika, Anthony Blinken, atakoresheje inyito ya ” Jenoside yakorewe Abatutsi” akibaza ukuntu ibi bintu byaba bigishoboka.

Antony Blinken yari mu Rwanda tariki 11 Kanama ubwo yari mu kiganiro n’Abanyamakuru, yabajijwe impamvu Igihugu cye kiri mu bitarashyigikiye ko hemezwa inyito ya ‘Jenoside Yakorewe Abatutsi’mu mwanzuro wafatiwe mu Nteko y’Umuryango w’Abibumbye muri Mutarama 2018.

Blinken mu gisubizo yatanze, nubundi cyumvikanamo gukomeza gutsimbarara ku nyito idakwiye, aho yagize ati “Ku bijyanye no kwemeza Jenoside n’amahano yakozwe, uko tubibona kurazwi.”

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Mulvaney yagize ati ” Nyuma y’iminsi 442 mu rukiko ndetse n’abatangabuhamya 242, twahamije Bagosora gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Mu minsi micye ishize Umunyamabanga wa US akaba adashobora kuvuga inyito ‘Jenoside Yakorewe Abatutsi’ bigaragaza ko ari ikibazo. Ni gute ibi byaba bigishoboka?”

Yakomeje agira ati “Mu byukuri mfite icyizere ko Umunyamabanga Blinken agiye kubishyira mu byihutirwa ko bemeza itegeko ryo kuzirikana Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Umwanzuro wo kwemeza inyito ya ‘Jenoside Yakorewe Abatutsi’ watorewe mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaye tariki 23 Mutarama 2018, hemezwa ko buri tariki Indwi Mata ari Umunzi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu gihe inyito yari iriho yavugaga ko ‘Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda’yo yari yemejwe mu mwanzuro wafashwe mu kwezi k’Ukuboza 2003.

Ubwo hatorwaga uyu mwanzuro wo muri 2018, Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’u Bwongereza biri mu bihugu bitawutoye.

Ubusanzwe gukoresha indi nyito kuri iyi ngingo mu Rwanda bifatwa nko guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *