Umunyamategeko wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Georges Kapiamba, yasabye Umuryango w’Abibumbye, Ubumwe bwa Afurika n’Umuryango w’Ibihugu by’Iburayi, gufatira u Rwanda ibihano ndetse n’abayobozi bakuru mu mutwe wa M23. Uyu munyamategeko akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yo mu muryango witwa Association Congolese Pour L’Acces au Justice (ACAJ), abinyujije kuri Twitter yavuze ko RD Congo kandi ikwiriye gufatira ibihano u Rwanda ubwayo, ndetse igasuzuma umubano wayo na Uganda. Yagize ati ” Turasaba akanama k’umutekano ka LONI, UA na UE gufatira u Rwanda ibihano ndetse n’abayobozi bo muri M23.” Yakomeje agira ati ” Leta ya Congo ikwiriye gufatira ibihano bishya u Rwanda, ikongere gusuzuma nanone umubano wayo na Uganda.” Bamwe mu banyepolitiki bo muri Congo bakomeza gusabira u Rwanda ibihano barushinja gufasha M23 ihanganye na FARDC. Ibi birego u Rwanda rurabihakana ndetse na M23 yavuze ko ” Nta n’urushinge u Rwanda rwaduhaye.” Uganda yo ikomeje kwishishwa na Congo bitewe n’uko yitwaye ubwo M23 yigaruriga Bunagana ndetse n’uko Kampala na Kigali bagenda banoza umubano wabo muri iki gihe.

6 Responses
Umunyamategeko yasabye LONI, UA na UE gufatira ibihano u Rwanda
Aba congonan bagira urusaku kndi iyo umuntu asakuza bituma adatekereza,ubu iyo atekereje yumva uburemere bwicyaha Leta ya Congo ikora cyo gufstanya nabakoze icyaha ndenga kamere cya Genocide ya korewe abatutsi mu Rwanda?

Ariko c uyu munyamategeko mbere yuko ashinja u Rwanda yaba yarumvise indirimbo Kofi aherutse gusohora aho avuga ngo abayobozi ba Congo ari ibisambo(Miyibi) aravuga ngo umwanzi wa Congo n’Umucongomani.

menyamwemubyoroshe.murwandamtamuhutuwapfuyenumwe?