Umunyamerika yakatiwe imyaka 15 muri Korea ya ruguru

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’ikirenga mu gihugu cya Koreya ya Ruguru rwaciriye urubanza umunyeshuri w’umunyamerika rwo gufungwa imyaka 15 no gukora ibikorwa bifitiye igihugu akamaro nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bya leta muri Koreya ya Ruguru.
Uyu musore azira kuba yarangije ibikorwa bya leta nkana. Otto Warmbier w’imyaka 21, yemeye ko yibye ibyapa kimwe kiriho inyandiko za politiki zari muri hotel yari acumbitsemo we na mugenzi we mu mujyi wa Pyongyang.
Umunyeshuri
Otto Warmbier ubwo yatabwaga muri yombi n’inzego z’umutekano muri Koreya ya Ruguru
Uyu musore yafashwe mu kwezi kwa mbere ubwo yari kwitegura gusohoka mu gihugu.
Nyuma y’aho afatiwe yaje kwemera kuri televiziyo y’igihugu ibyaha bye avuga ko hari itsinda rimwe ryo mu rusengero wamusabye kuza azanye urwibutso mu rugendo rwe.
Inshuro nyinshi, Korea ya Ruguru yakunze gufunga abaje gutembera muri iki gihugu igamije gutera ubwoba ibihugu biyirwanya.
Warmbier wakatiwe imyaka 15 yari umunyeshuri muri kaminuza ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umunyeshuri 1
Otto Warmbier imbere ya KCNA yicuza icyaha yari amaze gushinjwa

Ubwo yafatwaga ku itariki ya 2 ukwezi kwa mbere, ikigo cya leta gishinzwe gutangaza amakuru KCNA cyavuze ko yari yinjiye muri Korea ya ruguru afite gahunda yo kwangiza ubumwe bw’igihugu, kandi ko yahabwa amategeko na Leta ya Amerika.

Avugira kuri television mu kwezi kwa kabiri, arimo kurira, yavuze ko yagize icyaha cyo gutwara icyo cyapa kiriho inyandiko za politike cyari mu kibuga abakozi bategererezamo muri hotel ya Yanggakdo.

Yavuze ko ari ikosa rikomeye cyane yakoze mu buzima bwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *