Umunyamerikakazi n'umugabo we usanzwe ari umumotari

Umunyamerikakazi yatakaje imitungo ye yose aza muri Afurika gushakwa n’umusore w’umumotari

Sangiza iyi nkuru

Urukundo ni iki? Abantu bazavuga ibisobanuro bitandukanye byarwo ariko uramutse ubajije iki kibazo Umunyamericakazi Kelly Joy Vanayoni akubwira ko urukundo ari igitambo.

Bwiza twifuje kugusangiza urugendo rw’urukundo rutangaje rw’Umunyamericakazi wemeye gusiga ibye byose akajya mu cyaro cya Bungoma muri Kenya asanzeyo umusore w’umumotari.

Kelly wakuriye mu muryango ukunda gusenga maze nawe bamutoza gusenga kuva akiri muto, afite imyaka 8 yaje kugira amahirwe yo kwerekwa ko azamamaza ubutumwa bw’iyobokamana mu gihugu cya Kenya maze agatungwa n’umwuga w’ubuhinzi kandi ko ari ho umugabo we ari.

Mu kiganiro kirekire yagiranye na Afrimax Tv ikorera kuri YouTube, Kelly Joy avuga ko yaretse ibyo yari atunze byose yemera no gusiga umuryango we muri Amerika kugira ngo akore ubutumwa bwiza muri Kenya ndetse anasange uwo musore batari baziranye.

Yagize ati “Nahisemo kureka akazi kanjye, ngurisha imodoka yanjye, ngurisha piano yanjye kugira ngo mbone itike imwe y’indege ijya muri Kenya.”

Ubwo ageze muri Kenya, yari azi ko agiye kubwiriza ubutumwa bwiza maze aba ahuye na Albert, urugendo rw’urukundo rwabo rwatangiriye aho kugeza babanye.

Kelly yagize ati “Ubwo umugabo wanjye yari aho atazi kuvuga Icyongereza, duhura bwa mbere yadusuhuje mu rurimi rwabo rwitwa Bukusu, hanyuma aratubwira ngo yakomeje kudusengera, njye n’abo twari kumwe. Mu gihe yari arimo kutubwira ibyo yavuganye n’Imana, ako kanya Imana yahise imbwira mu mutima wanjye ngo uriya ni we mugabo wawe. Ni yo mpamvu utigeze ushaka umugabo mu gihugu cyanyu.

Ubwo numvise muri njye nishimye, kubera ko Imana yari inyeretse umugabo wanjye, gusa ako kanya nta kintu navuze, kubera ko umugabo ari we ufata iya mbere akabwira umukobwa ko amukunda. Ubwo nakomeje guceceka ndatekereza nti niba iri ari ijwi ry’Imana koko, uyu mugabo azaza ambwire ko ashaka ko mubera umugore.

Nategereje amazi atatu ntacyo umusore arambwira, gusa njye najyaga ngerageza kujya mu cyumba abamo ngo turusheho kumenyana, agahita ampunga.”

Kelly akomeza avuga ko ubwo yahise atangira kwibaza niba Albert yaramwanze, ni ko guhita ajya kureba umuvandimwe wa Albert kugira ngo amubaze icyo amwangira. Uwo muvandimwe we yamubwiye ko impamvu amuhunga ari uko nta Cyongereza azi.

Ubwo Kelly yarabimenye maze bigeze mu ijoro agira inzozi, Imana imubwira ko n’ubwo batumvikana ku rurimi ariko imitima yabo yumvikana, ubwo abyutse yahise asenga asaba Imana ko yaha umwe muri bo kumenya ururimi rw’undi. Kuri uwo munsi, ari mu gipangu yabagamo, yaje kubona Albert aje maze aramubwira ati ‘how are you’, ako kanya Kelly yahise atungurwa maze na we aramusubiza ati ‘I am fine’ batangira kwiyumvanamo.

Gusa uyu musore na we yari yaramaze gukunda uyu Kelly, yagize ati “Bwambere nkimubona nahise mukunda maze muzanira indabyo ndazimuha gusa mpita niruka, nyuma y’iminsi itatu naragarutse ndamubwira ngo ‘Ndagukunda’ mbivuga mu Giswahili, ansabye kubisubiramo ndabyanga.”

Kuva icyo gihe batangiye kugenda bafatanya biza kugera aho bemeranya kubana, maze Kelly abibwira ababyeyi be, na bo ntibabifata nabi gusa bagorwa n’uko bazataha ubukwe bwabo.

Ababyeyi ba Kelly baturutse muri Amerika kwitabira ubukwe bwabo. Ubukwe bwabaye mu buryo bworoheje cyane kuko batumiye abantu 20 kubera ubushobosi buke gusa ntibyabujije abagera kuri 400 kubutaha. Ubu Kelly na Albert babana mu nzu nto ifite idirishya rimwe rito yubatswe mu cyaro cya Bungoma muri Kenya. Bamaze no kubyarana abana babiri.

Kuri ubu, Kelly yamaze kumenyera imirimo y’Abanyafurika harimo nko gusonga ubugari, guteka igikoma ku mbabura ari nako acungana n’abana be ngo badakubagana, akabifatanya no gushakisha inkunga kugira ngo akomeze gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu karere atuyemo, ibintu afatanya n’umugabo we.

Umunyamerikakazi n'umugabo we usanzwe ari umumotari
Umunyamerikakazi n’umugabo we usanzwe ari umumotari

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *