Umunyamideli ukomoka mu Rwanda, Kantengwa Judith Heard, yavuze ko umugabo wa Teta Sandra ari we Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo, ari Sekibi cyangwa Umubi, rimwe mu mazina akunze guhabwa Satani mu bemera Imana. Weasel akomeje kwibasirwa haba mu itangazamakuru, rubanda ndetse no mu byamamare nyuma yo kugaragara ko yakubise umugore we, Teta Sandra, akamukomeretsa kandi ko butari ubwa mbere ibyo abikoze. Mu bagize icyo bavuga kuri ibi, harimo na Kantengwa Judith uzwi cyane mu mideli, wavuze ko uyu mugabo ari ‘Sekibi” ku bw’ibyo yakoreye umugore. Ni butumwa yari yageneye gushimira umugore wa Joseph Mayanja uzwi nka Dr Jose Chameleone, ari we Daniella Atim Mayanja. Yashimiye Daniella kuba yarafashe iya mbere ntahishire muramu we, akamutamaza bityo bigakiza ubuzima bwa Teta Sandra. Kantengwa ati ” (…) Wakoze Daniella ku bwo gutamaza uyu Sekibi. Warakoze cyane kwifatanya n’abagore. Uri icyitegererezo…” Muri ubwo butumwa Kantengwa avuga ko abagore benshi bikomeje kubagora kuvuga ihohoterwa bakorerwa n’abagabo bityo ubu bakaba bakwiriye guhaguruka. Weasel akomeje kugerwaho n’ingaruka z’ibyo yakoreye Teta. Uretse kwikomwa na rubanda n’abandi basitari, aherutse no gukurwa mu bahanzi bari batumiwe mu gitaramo cyari cyateguwe na Alex Muhangi nyuma y’igitutu. Umuryango we uvanyemo Daniella, abandi bose basa n’abagerageje guhisha ibyari biri kuba kuri Teta Sandra n’ubwo byarangiye uyu mugore n’abana be babiri basubiye i Kigali, bagasiga Weasel Manizo.


