Bwiza
ads

Umunyarwanda afite iki kibatera ubwoba? – Umusirikare mukuru wa FARDC

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Ku Cyumweru, 25 Ukwakira 2026 saa 09:27
Iminota 2 yo gusoma
Umunyarwanda afite iki kibatera ubwoba? – Umusirikare mukuru wa FARDC

Umwe mu basirikare bakuru ba FARDC ufite ipeti rya colonel wo mu ishami rishinzwe kwigisha uburere mboneragihugu no kugikunda, kuwa Gatanu, yumvikanye arimo kugira inama abasirikare ababaza impamvu batinya Abanyarwanda, ababaza niba bashaka kuba abagore b’Abanyarwanda.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru, uyu musirikare yumvikana asaba abasirikare kwirinda kugambanira igihugu ababwira ko abagambanira igihugu nta mwanya bafite mu gisirikare.

Ati: “Umuntu uzagambanira Congo, umuntu urimo kugambanira igihugu cye, ni ukuvuga ko ari umuntu mubi, nta mwanya afite hano. Abantu nk’abo bisaba kubakuraho…umuntu narengera igihugu cye, murasabwa namwe kumushyigikira kubera ko inshingano z’igisirikare ni ukurwanira igihugu, kurwanira abanyagihugu no kurwanira imipaka yose ya Congo.”

Yakomeje agira ati: “Ese mwebwe murifuza ko uyu munsi Goma na Bukavu biba mu maboko y’abanzi? Ni yo mpamvu mbabwira ko igihe cyose Goma na Bukavu bikiri mu maboko y’abanzi twe ntabwo tuzasinzira. “

Yakomeje yumvisha abasirikare ko abanzi bahanganye na bo bashaka kubasubiza mu bucakara, yibaza ukuntu igihugu kingana na Congo cyaba akarima k’u Rwanda.

Aha yagize ati: “Mwebwe basirikare ba Congo, mufungure amaso, ntihazagire ubashuka, barashaka kutugira abacakara, barashaka kudusubiza mu bucakara. Twe twanze ubucakara. Ntituzigera tuba abacakara b’abantu. Ese ubundi ni ikihe gihugu gishobora kudutegeka? Igihugu kinini gutya, Congo nini gutya? Nicyo tugiye kurekera agahugu gatoya gutya ka Rwanda?”

Yakomeje yibaza ikintu Abanyarwanda bafite gituma abasirikare ba Congo babatinya. Ati: “Uyu munsi murazana iminwa, Abanyarwanda, Abanyarwanda, ese Umunyarwanda arakomeye? Muranyumiza mwebwe basirikare. Umunyarwanda, muratinya Umunyarwanda, mwibona nk’insina ngufi imbere y’umunyarwanda…Umunyarwanda afite iki kibatera ubwoba?”

Yongeyeho ati: “Iyo ukurikiye ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane mwebwe… eeh baraje, baje n’indege, ese twe ntazo dufite? Dufite imbaraga zo kurwana kandi dufite ibirwanisho. Uko umwanzi azaza ni ko azadusanga…..Ese twe turi abagore babo? Mwebwe murashaka kuba abagore b’Abanyarwanda?”

Yakomeje asaba abasirikare kugira ubutwari abasaba kudahunga imbere y’umwanzi, avuga ko umusirikare uzafatwa ahunga cyangwa yakuyemo impuzankano kubera gutinya umwanzi azafatwa nk’umugambanyi kandi azicwa.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.