Umunyarwanda anywa litiro 75 z’amata ku mwaka- RAB

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, (RAB), kiravuga ko n’ubwo amata akomeje kunywa umugabo agasiba undi cyane muri Kigali, buri Munyarwanda anywa litiro 75 z’amata ku mwaka.

RAB ivuga ko yihaye intego ko “Umunyarwanda umwe azaba anywa litiro 250 ku mwaka mu gihe itavuga ibyo bizabera.”

Ikibazo cy’ibura ry’amata no kwiyongera kw’igiciro cyayo haba abayanywa ayanyuze mu nganda cyangwa atanyuze mu nganda, kimaze amezi abiri kivugwa hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Abacuruzi n’abaguzi bavuga ko usibye kwiyongera kw’igiciro, hari n’aho abura burundu aho basanzwe bayagura.

RAB isobanura ko impeshyi yabaye ndende ubwatsi n’amazi bigashira ndetse n’inzuri ziri kure y’umuhanda cyane cyane muri Gishwati, ari zimwe mu mpamvu ziri gabanuka ry’ingano y’umukamo muri iyi minsi.

Umuyobozi wungirije muri RAB, Dr Solange Uwituze, avuga ko “Abantu batakagombye gukuka umutima, kuko hari ingamba z’igihe kigufi n’izigihe kirekire zigamije gukemura burundu iki kibazo.”

Ikibazo cy’igabanuka ry’umukamo mu gihe cy’impeshyi si ubwa mbere kivuzwe, gusa uyu mwaka bisa n’ibyagaragaye cyane kurusha mbere dore ko n’ amata aba yanyuze mu nganda nayo ibiciro byayo byiyongereye cyane hafi kwikuba kabiri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *