Umunyarwanda witwa Moses Hakizimana nyiri kabari Zilla Garbon kari mu Karere ka Bushenyi yatawe muri yombi kuwa 19 Ukwakira 2021 n’abo bikekwa ko ari abo mu iperereza rya gisirikare rya Uganda, CMI. Uyu bivugwa ko yize muri Kaminuza ya Kampala International (KIU) muri kampisi ya Bushenyi, yasje amasomo ye, ashinga akabari kitwa Zilla Garbon kazwi muri ako gace. Kuva mu 2012 ari muri Uganda, Hakizimana yarashatse, akaba afite umugore n’abana babiri. Virunga post ivuga ko yatawe muri yombi hatazwi icyo azira. Hari amakuru ko uyu mugabo afungiye mu kigo cya gisirikare cya Mbarara Bamwe mu Banyarwanda bakomeza gutabwa muri yombi muri Uganda. Benshi muri bo bagiye bashinjwa kuba intasi, bo bakabihakana.

2 Responses
Umunyarwanda nyiri kabari Zilla Garbon yajyanwe n’abatazwi
Mana wadukijije M7 koko ukamukura muri politiki bityo abanyarwanda tukagira amahoro dore ko uriya mugabo akomeje ubwangizi kuri iyi si yawe
Umunyarwanda nyiri kabari Zilla Garbon yajyanwe n’abatazwi
Mana wadukijije M7 koko ukamukura muri politiki bityo abanyarwanda tukagira amahoro dore ko uriya mugabo akomeje ubwangizi kuri iyi si yawe