Umunyarwandakazi utatangajwe amazina ye avuga ko mu 2014 yafashwe ku ngufu n’uwahoze ahagarariye igihugu cy’u Rwanda muri muri LONI, Eugene Richard Gasana.
Mu nkuru y’ikinyamakuru New York Times yasohotse kuwa 14 Kamena uyu mwaka ivuga ko dosiye y’ikirego yashyikirijwe urukiko ivuga ko uyu mugore yemeza ko yafashwe ku ngufu na Gasana inshuro ebyiri.
Avuga ko ngo Gasana yamurigase ibiganza ndetse akamukorera n’ibindi bikorwa biganisha ku mibonano mpuzabitsina atarondoye mbere yo kumwerekeza muri hoteli yitwa Manhattan akamusambanya batabyumvikanyeho.
Uyu mugore wari ufite imyaka 21 ubwo ibi byabaga avuga ko yakoraga nk’uwimenyereza umwuga muri LONI.
New York Post ikomeza ivuga ko Gasana w’imyaka 56 bwa mbere yatumiye uyu mugore kuri hoteli yitwa Millenium Hilton Hotel cyangwa One UN Plazza kugira ngo basangire ifunguro. Avuga ko bashyikiranye, Gasana bikarangira amwemeje kuzamuka bakajya mu cyumba cyo hejuru, mu magambo ye avuga ko cyagaragaraga nk’icyigenewe gukorerwamo inama, gusa ngo yatunguwe no gusanga inyuma yacyo hariyo uburiri.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko uyu mugabo w’ibigango wa metero imwe na cm 95 (6-foot-5) by’uburebure n’ibiro 113 (250-pound) yafashe ku ngufu uyu mugore upima metero imwe na cm 60 (5- foot-3) by’uburebure n’ibiro 61 (135-pound).
Nyuma y’icyumweru kimwe, Gasana ngo yongeye gusambanya ku ngufu uyu mugore kuwa 11 Nyakanga 2014.
Icyatumye atavuga iby’iri fatwa ku ngufu
New York Post ari nayo yabonye impapuro zigize dosiye y’ikirego itangaza ko uyu mugore avuga ko yagize ubwoba bwinshi ndetse akumva ko navuga ibyo yakorewe bizagwa nabi umuryango we wari mu Rwanda. Avuga ko yari azi neza ko kubivuga ntacyo byari butange kuko Gasana yari afite ubudahangarwa nk’umudipolomate w’u Rwanda.
Abahagarariye uyu Munyarwandakazi mu mategeko, Steven Cash na Debra Soltis, babwiye New York Post ko barimo gukorana neza n’abashinzwe iperereza muri Manhattan kuri iki kirego.
Ati “ Umukiriya wacu yagaragaje ubushake bwo gutera intambwe ya mbere akavuga ibyamubayeho. Yashyize icyizere cye mu mikorere y’ubutabera bwacu. Ibyo avuga birivugira ubwabyo kandi dutewe ishema no kumuhagararira mu mategeko.”
Ku rundi ruhande, umushinjacyaha kuwa Gatanu w’iki cyumweru yanze kugira icyo atangaza kuri iki kirego.
Kugeza ubu, Eugene Gasana ntacyo aratangaza ku byo ashinjwa cyane ko ubwo New York Post yamuhamagaraga kuri telefoni kuri uyu wa Gatanu bitakunze. Nagira icyo atangaza, tuzakibagezaho mu nkuru yacu itaha.
Gasana yavuye ku kazi ko guhagararira u Rwanda muri LONI mu 2016 afata iy’ubuhungiro. Mu mezi make ashize, yahawe uburenganzira bwo gutura muri iki gihugu we n’umuryango we.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Gusa kugeza ubu igiteye kwibaza ni ukubera iki uyu mugore yategereje kuvuga ndetse no kugeza mu butabera ibyamubayeho? Ku ngingo y’ubudahangarwa, Gasana yabutakaje mu 2016, kuki atamureze? Haba hari ikibyihishe inyuma? Tubitege amaso.


