Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2016, Ndaruhutse Kwizera Peace w’imyaka 20 y’amavuko yatsindiye ikamba rya Nyampinga uhiga abandi mu bakobwa batuye mu mujyi witwa Cotonou uherereye mu gihugu cya Benin.
Irushanwa rya Miss Naà¯ade ryatangiye gutegurwa mu 1998, Kuva ryatangira abanyarwandakazi baryitabiriye incuro eshatu, muri izo nshuro zose abanyarwandakazi bagiye begukana ibihembo.
[ad id=”44145″]
Mu mwaka wa 2011 Rusaro Carine yararyitabiriye aba uwa mbere ahembwa miliyoni eshatu, muri 2013 Umulisa Viviane yarijemo atahana umwanya wa kabiri na miliyoni ebyiri.
Mu kwerekana umwihariko wa buri gihugu muri cumin a bibiri byitabiriye iri rushanwa, Peace yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyanyuze mu bibazo bikomeye kibyikuramo kibifashijwemo n’ubuyobozi bwiza. Ni igihugu cy’imisozi igihumbi n’amahirwe ibihumbi n’ibihumbi, igihugu cyavuye kure kandi cyerekeza kure. Ndabashishikariza kuzaza kwirebera ibyo mbabwiye. Ikindi ntakwibagirwa kubabwira, ni uko u Rwanda rufite abakobwa beza kandi bafite ubumenyi, ibyo ntawe tubihanganiye na we.”
[ad id=”44145″]
Kwizera Peace yari ahanganye n’abakobwa barimo Blandaye Stephanie(Togo), Oweseni Grace(Nigeria), Kpogbezani Lucrece(Benin), Biata Diane (Cameroun), Kankoe Aho Branda(Togo), Gahimbare Ornella (Burundi), Minkatana Michele Ange (Cameroun), Diarassouba Raissa(Cote d’Ivoire), Ankwanda Dorcas(RDC), Afua assieduwaa Akrofi(Ghana), Tchouadang Yasmine(Tchad) na Kenta Awa(Guinée).


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


