Muri Nyakanga umwaka ushize, nibwo umunyarwenya Kevin Hart yasuraga u Rwanda n’umuryango we, batemberezwa mu bice bitandukanye birimo n’imisozi y’ibirunga ibarizwamo ingagi.
Ubwo yari mu kiganiro The Tonight Show yagiranye na Jimmy Fallon, yavuze ko yishimiye gusura u Rwanda ariko ngo akaba yaratangajwe n’uko yazibonye amaso ku muso mu gihe yateganyaga ko ubusanzwe hagati y’uzireba na zo haba harimo ikirahure.
Ati “Njyewe sinisanzuranaho n’inyamaswa ariko umuryango wanjye wo warabishakaga, none se ubwo naba ndi inde wababuza amahirwe ku mpamvu zanjye. Nari mfite ubwoba ubwo twageraga hariya kuko nakekaga ko haza kuba harimo ikirahure kidutandukanya.
Nyuma yo gusura pariki y’ibirunga,uyu munyarwenya ari batoranijwe mu kwita amazina abana b’ingagi uwo yise akaba yamuhaye izina rya Gakondo.Yagize ati “Nafashe urugero runini nerecyeza mu Rwanda, kandi u Rwanda ruri mu bihe byiza. Ellen ni we watumye birangiran ngiye mu Rwanda, yansabye ko najya kwirebera ingagi.”
Kevin Hart avuga ko nubwo byari biteye ubwoba ariko ari ibihe byiza atazibagirwa mu buzima bwe.Uyu mugabo uri mu bakunzwe cyane muri cinema no gusetsa yahishuye ko imvano yo kuza mu Rwanda gusura ingagi yabishishikarijwe na Ellen Degeneres usanzwe ari umunyarwenya n’umunyamakuru ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


