Umunyarwenya Nyaxo arafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, yemeje ko umunyarwenya Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Dr Murangira yemereye BWIZA ko Nyaxo yafashwe ku wa 18 Kanama 2022. Ati “Yego nibyo yarafashwe. Dosiye ye iri mu bushinjacyaha.”

Amakuru avuga ko Nyaxo yakubise uyu mugabo w’imyaka 30 icupa n’inkoni yo mu mutwe biza kumukomeretsa ubwo bari muri resitora iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama, Umudugudu wa Rusisiro.

Kugeza ubu Nyaxo acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kuri uyu wa 22 Kanama 2022.

Ingingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 ritaganya igifungo cy’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500Frw ariko atarenze miliyoni 1Frw.

Soma Izindi Nkuru

40 Responses

  1. Umunyarwenya Nyaxo arafunzwe
    Ingaruka z’ubusinzi. Gukubitana ,ukanakomeretsa umuntu bibi. Ubwo 3ntikugwiriye. Imana igufashe kwigobotora icyo kibazo. Ubundi umuntu w’umusitari hari ibyaha atakagombye gukora. Nk’icyo gukubitana amacupa.koko birababaje.

  2. Umunyarwenya Nyaxo arafunzwe
    Ingaruka z’ubusinzi. Gukubitana ,ukanakomeretsa umuntu bibi. Ubwo 3ntikugwiriye. Imana igufashe kwigobotora icyo kibazo. Ubundi umuntu w’umusitari hari ibyaha atakagombye gukora. Nk’icyo gukubitana amacupa.koko birababaje.

  3. Umunyarwenya Nyaxo arafunzwe
    Mbona nyaxo baramuho tehe uko afata ibindubye neza baba bamurenganyije””

  4. Umunyarwenya Nyaxo arafunzwe
    Mbona nyaxo baramuho tehe uko afata ibindubye neza baba bamurenganyije””

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *