Umudipolomatekazi wo muri Zimbabwe, Hilda Suka-Mafudze, kuri uyu wa Gatatu yatorewe kuba Ambasaderi mushya wa Afurika Yunze Ubumwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru Nyafurika, APA.
Ibiro Ntaramakuru Byigenga, NewsDay, biravuga ko Suka-Mafudze wari Ambasaderi wa Zimbabwe muri Malawi, asimbuye kuri uyu mwanya undi Munyazimbabwekazi, Arikana Chihombori-Quao wari uhagarariye Afurika i Washington wirukanwe mu mwaka ushize azira kunenga ubukoloni u Bufaransa bukomeje muri Afurika.
Nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza, uyu ambasaderi mushya yakiriye amakuru avuye ku cyicaro cya Afurika Yunze Ubumwe I Addis Abeba, muri Ethiopia, akaba yitegura gutangira inshingano ze mu cyumweru gitaha.
Suka-Mafudze yagize ati: “Nishimiye cyane kandi nshimishijwe no kuba nashoboye guhagararira umugabane wanjye muri Amerika.”

Amb. Arikana Chihombori-Quao wirukanwe
Yiyemeje gukoresha umwanya yahawe mu kurushaho guha Afurika umusanzu imukeneyeho.
Uyu mudipolomatekazi yavuze ko azaharanira gushyigikira amasezerano y’isoko rusange ku mugabane wa Afurika, umwe mu mishinga ikomeye ya Gahunda ya 2063 “igaragaza intambwe ikomeye y’ejo hazaza ha Afurika”.


