Umunye-Congo yatakambiye P. Kagame amusaba kurekura Gen. Laurent Nkunda

Bénjamin BABOU
wayisoma mu Iminota 3

Umunye-Congo witwa Manzi Patrick, yatakambiye Perezida Paul Kagame amusaba kurekura Gen Laurent Nkunda umaze igihe afungiye mu Rwanda.

Nkunda w’imyaka 58 y’amavuko, yabaye mu buyobozi bukuru bw’imitwe ya AFDL na RCD; mbere yo gushinga CNDP yabereye umuyobozi mukuru mbere y’uko atabwa muri yombi. Iyi CNDP ni yo yavuyemo M23 kuri ubu imaze imyaka itatu hafi n’igice iri mu ntambara n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Mutarama 2009 ni bwo Gen. Laurent Nkunda yatawe muri yombi n’u Rwanda, ubwo yageragezaga guhungira mu karere ka Rubavu. Kuri ubu imyaka imaze kuba 16 afitwe n’u Rwanda.

Manzi mu ibaruwa ifunguye yandikiye Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko kuva muri 2009 Gen. Nkunda atawe muri yombi atahwemye gutanga agahenge ndetse no kugaragaza ikinyabupfura.

Ati: “Kuva muri 2009 Gen. Laurent Nkunda yagumye mu Rwanda. Muri iyo myaka yose, yerekanye kwitwararika, ukwihangana ndetse anubaha cyane ubuyobozi bwawe ashyira ahazaza he mu maboko yawe yuje ubwenge, ndetse anizera ubushishozi bwawe.”

Uyu munye-Congo yavuze ko kuba iriya Jenerali mu busanzwe wavukiye i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru amaze igihe kirekire acecetse bitavuze ko ntacyo yabikoraho, ko ahubwo bishinze imizi ku ndangagaciro y’ikinyabupfura ndetse no kubaha afite.

Manzi yamenyesheje ko abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, Abanyamulenge n’Abahema kuri ubu bakeneye Gen. Laurent Nkunda, kugira ngo abakize ubwicanyi bakomeje gukorerwa na Leta ya RDC, ati: “Ni umugabo ufite ubushobozi yihariyeho bwo gukora ubukangurambaga, guhuza no kuba icyitegererezo bitaganisha ku macakubiri; ahubwo biganisha ku cyubahiro, ubumwe ndetse n’ubutabera.”

Manzi Patrick mu ibaruwa yandikiye Perezida Paul Kagame, yamushimiye kuba mu myaka 30 ishize u Rwanda rutarahwemye gucumbikira abanye-Congo bagiye baruhungiraho nyuma yo kujujubywa.

Ati: “Muri iryo curaburindi, ijwi ryawe n’imiyoborere y’u Rwanda biracyari ikimenyetso cy’ikizere. Iyo hataba ibyemezo byawe, ngo mu myaka irenga 30 ishize ucumbikire ibihumbi by’impunzi z’abanye-Congo, abenshi muri twe bakabaye batagifite ubuzima, ahazaza ndetse n’inkuru. Waraturinze mu gihe nta wundi wo kubikora twari dufite.”

Manzi yanashimiye Perezida Paul Kagame kuba yarahagaze”hagati y’urupfu n’ubuzima” akarokora u Rwanda Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse umurage we ukaba waranarenze imbibi z’u Rwanda.

Yavuze ko n’ubwo bimeze bityo kuri ubu abanye-Congo bafite inkomoko mu Rwanda bacyicwa, bagasahurwa ndetse bakanatotezwa.

Ati: “Iyi ni yo mpamvu twongeye kugutakambira ngo ubivanye ku mutima ndetse no mu buyobozi bwawe, ufashe kugarura mu mahoro no mu cyubahiro Gen. Laurent Nkunda iwabo. Umusanzu we ntiwaba uri mu bwigunge, ahubwo uzahuza n’abandi baharanira amahoro, ubwiyunge, no kubaka imiryango yasenyutse. Ijwi rye riracyari ingenzi. Kubaho kwe kuracyafite ibisobanuro. Ubutumwa bwe ntiburarangira.”

Muri 2012 ubwo Perezida Paul Kagame yagiranaga ikiganiro ngarukakwezi n’itangazamakuru, yavuze ko u Rwanda rwafashe Laurent Nkunda kuko rwari ruzi ko bizafasha mu gukemura ikibazo cyari kirubangamiye, dore ko icyo gihe hari Abanyarwanda bakoze Jenoside bari bakiri muri Congo.

Sangiza iyi nkuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *