Umunyemari Bad Rama ababazwa n’uko abanyamakuru ngo bahora bamucunaguza

Sangiza iyi nkuru

Umushoramari Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama nyiri The MANE music ngo ababazwa n’uko abanyamakuru bamwe batabona neza imvune n’akamaro k’ibyo akora ngo umuziki nyarwanda uterimbere, ahubwo ugasanga bahora bamucunaguza.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, ubwo yabazwaga ibibazo bifitanye isano n’ibivugwa ko yashoye mu muziki agahomba.

Muri iki kiganiro Bad Rama yavuze ko THE MANE yamaze gufungura ishami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku buryo yamaze kuba mpuzamahanga,ari nabyo byamuhesheje gusinyisha abahanzi nka Babbi na BM bakomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Uku gusinyisha aba bahanzi rero nibyo byashingiweho BAD RAMA abazwa icyizere ababomamo ko batazamuteza igihombo nk’icyo yagize ubwo yasinyishaga abahanzi nyarwanda barimo ibyamamare nka Jay Polly, Safi Madiba, Queen Cha , Marina n’abandi ariko bikarangira basezeye urusorongo.

Kuri iyo ngingo y’igihombo cyavuzwe , ntabwo yemeranya nayo kuko ngo byakwitwa igihombo aramutse hari uwo yabwiye inyungu ashaka uko zimeze ajya gushinga iyi nzu ya THE MANE.Ku bwe avuga ko atahombye bitewe n’uko intego ze ari uguteza imbere umuziki kandi byagezweho n’ubu aracyabikomeje.

Ibi rero ngo bituma atumva impamvu ahora acunaguzwa n’itangazamakuru rimugereranya n’umunyemari wabuze ayo acira n’ayo Amira.Ku wa Kane w’iki Cyumweru nibwo uyu mugabo yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aje kuzamura ibikorwa bye bitandukanye ariko no guhura n’umuvandimwe we bari baraburanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uretse kuba akomeje ibikorwa byo gukorana n’abahanzi , BAD RAMA ngo agiye gutangiza igikorwa yise Miss Rwanda Diaspora ,aho azahuriza hamwe abakobwa babyifuza babarizwa hanze y’u Rwanda bagahatanira ikamba ry’ubwiza.Iri rushanwa rikazatangira umwaka utaha ijonjora rikazabera muri Canada, Amerika no mu bihugu by’i Burayi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *