Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umunyemari Gahunde Jean uzwi nka ‘Gaposho’ kubera ikibazo cy’imbwa ze bivugwa ko zisagarira ndetse zinakarya abaturanyi be.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Remera.
Ati: “Ni byo Gahunde uzwi ku izina rya Gaposho, RIB yamufunze mu gihe igikurikirana uruhare rwe mu kibazo cy’ imbwa ze zimaze kurya abantu bane batandukanye. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera. Ibizava mu iperereza tuzabibamenyesha.”
Amakuru avuga ko ku wa 23 Nzeri 2021 imbwa za Gaposho zariye umuturanyi we usanzwe uba no mudugudu wamwitiriwe uzwi nko kwa ‘Gaposho’ uherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero, Umudugudu wa Rwinyana.
Mu gitondo cy’ejo ku Cyumweru nibwo abakozi ba RIB bagiye muri uyu mudugudu gukora iperereza kuri iki kibazo.
Uyu muturage yavuze ko yariwe n’imbwa za Gaposho ubwo yari asohotse agiye muri siporo. Ageze mu marembo imbwa ebyiri z’uyu mugabo ngo zaramusatiriye zimuruma ku kaguru k’imoso.
Yavuze ko izi mbwa yazikijijwe n’undi muturanyi wabo mbere yo kujyanwa ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Umugore w’uyu mugabo warumwe n’imbwa, yavuze ko iri sanganya rikimara kuba yahise ahamagarwa kuri telefone, na we agerageza guhamagara Gaposho anamwoherereza ubutumwa ariko uyu mugabo ntiyamusubiza.
Uyu mugore ngo yaje kunyura ku muturanyi wabo kugira ngo amufashe kubwira Gaposho ibyo imbwa ze zakoze anabahe ibyangombwa byemeza ko zakingiwe kuko byari bikenewe na muganga. Mu gusubiza uyu muturanyi, ngo Gaposho mu burakari bwinshi yavuze ko atari we wenyine utunze imbwa ndetse agaragaza ko atumva impamvu ibyabaye biri kugerekwa ku mbwa ze.
Nyuma y’impaka ndende ngo Gaposho yaje kwemera gutanga ibi byangombwa byemeza ko imbwa ze zakingiwe, ariko ntiyagaragaza ukwicuza cyangwa gusaba imbabazi ku bw’amakosa yakozwe n’imbwa ze.
Abaturanyi ba Gaposho bagaragaje ko mu bihe bitandukanye bagiye baribwa n’imbwa z’iwe, ariko bamwegera akagaragaza kutumva ikibazo cyabo. Ndetse ngo hari nubwo yanze gutanga icyangombwa cy’uko zakingiwe kugira ngo uwo zari zarumye avurwe.
Bavuze ko imbwa z’uyu mugabo ziteje ikibazo muri aka gace batuyemo, basaba inzego bireba kugira icyo zibikoraho.



2 Responses
Umunyemari Gaposho yatawe muri yombi na RIB azira imbwa ze
Ah non non non.
Plz. Kuki mwihutira gufunga?
Umunyemari Gaposho yatawe muri yombi na RIB azira imbwa ze
Ah non non non.
Plz. Kuki mwihutira gufunga?