Umunyemari Paul Muvunyi yarezwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko umunyemari Paul Muvunyi akurikiranweho icyaha cyo guhimba umukono (signature) w’umwe mu bazungura no gukoresha impapuro mpimbano kugirango abone uko yegukana ikibanza yaguze hafi y’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi nk’uko bikubiye mu kirego Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka n’imikoreshereze yabwo cyatanze.

Ibi byatangajwe nyuma y’amakuru yari yagiye hanze kuri uyu wa Mbere atangazwa n’ikinyamakuru Taarifa avuga ko Muvunyi yaba yarazize icyo kibanza.
Ni ikibanza giherereye mu Murenge wa Bwishyura mu Kagari ka Gasura mu Karere ka Karongi.

Avugana n’iki kinyamakuru, Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira, yagize ati “Paul Muvunyi na bagenzi be bakurikiranyweho GUKORESHA INYANDIKO MPIMPANO, yifashishije asaba guhabwa icyangombwa cy’ubutaka (acquisition of Land Title).”

Biravugwa ko Muvunyi yahimbye umukono yiyita umwe muri banyiri ubutaka kugira ngo abone uko ahinduza amazina mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka (Rwanda Land Management And Use Authority).

Nyuma yo kubona ibyangombwa no kwandikwaho ubutaka, abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubutaka baje guhagarika ibyangombwa bye banatanga ikirego muri RIB bavuga ko hari ibigaragaramo ko yahimbye basaba ko akurikiranwa. RIB nayo yatangiye kubikoraho iperereza.

Muri iri perereza kandi hari gukurikiranwa abandi bantu batatu bakekwaho kugira uruhare muri aya manyanga barimo Col. (Rtd) Eugene Ruzibiza, RIB ivuga ko akekwaho uruhare mu byo Muvunyi yakoze.

Taarifa yabajije Espérance Mukamana uyobora Ikigo k’igihugu gishinzwe ubutaka uburyo bamenye ko mu nyandiko Muvunyi yabahaye harimo iziriho umukono w’impimbano, yanga kugira byinshi atangaza.

Ati “Nta kintu twabatangariza tutaravugana na RIB kuko niyo ibitwemerera. Ni umufatanyabikorwa mu maperereza menshi dukora, buriya nibabitwemerera tuzabamenyesha.”

Urwego rw’ubugenzacyaha rwasobanuye kandi ko icyaha Muvunyi akurikiranweho ntaho gihuriye n’ imanza amaze imyaka aburana na Horizon SOPYRWA LTD n’Igisirikare cy’u Rwanda.

Soma inkuru bisa hano hasi

Ahabanza

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *