Umunyeshuri muri kaminuza yafatanwe mudasobwa 7 z’ikigo yari amaze kwiba

Sangiza iyi nkuru

Polisi ishinzwe umutekano muri kaminuza ya Makerere mu gihugu cya Uganda, yataye muri yombi umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri ushinjwa kwiba za mudasobwa n’ibindi bikoresho bya kaminuza.

Uyu ukekwaho icyaha ni Dembe Dumba w’imyaka 24 wafatiwe mu cyuho mu gisenge cy’ishuri ry’ishami ry’amashyamba aho yari yihishe nyuma yo kwiba mudasobwa zigendanwa n’ibindi bikoresho.

Nk’uko byatangajwe na Luke Owoyesigyire umuvugizi wungirije wa polisi muri Kampala, ukekwaho icyaha yasanzwe afite mudasobwa zigendanwa zirindwi na Hard disk nyinshi yari yakuye mu biro.

Kuri ubu nk’uko tubikesha urubuga rwa commandonepost, Duma ari kuri Station ya polisi ya Makerere ku birego by’ubujura.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *