Umunyeshuri wiga mu ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro rya RP (Rwanda Polytechnic), ishami rya Kigali rizwi nka IPRC-Kigali, Niyitanga Mugisha Daniel, yegukanye imodoka n’amafaranga y’u Rwanda (Frw) miliyoni 18.
Niyitanga uzwi nka Selecta Danny yegukanye ibi bihembo nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu marushanwa yo kuvanga umuziki; irya DJs Battle Competition muri Kanama na Mützig Amabeats tariki ya 26 Ugushyingo 2022.
Irushanwa rya DJ Battle ryatangiye muri Nyakanga 2022 ryahesheje Niyitanga igihembo cy’imodoka ya Benz ifite agaciro ka Frw miliyoni 25. Yakurikiwe na DJ Kiss wahembwe Frw miliyoni ebyiri.

Muri Mützig Amabeats, Niyitanga wari uhatanye na bagenzi be bane mu cyiciro cya nyuma, yatsindiye igihembo cya Frw miliyoni 18, uruganda BRALIRWA rutegura iri rushanwa rumusezeranya kuzajya rumuhemba Frw miliyoni 1.5 buri kwezi kugeza umwaka urangiye, kumuha ibikoresho bimufasha mu mwuga bifite agaciro ka Frw miliyoni 5 n’ibiraka azishyurwamo igiteranyo cya Frw miliyoni 5.
Mu kiganiro yagiranye na BWIZA, yatangaje ko agiye gukomeza gukora uyu mwuga bimworoheye, cyane ko agiye kubona ubushobozi bw’amafaranga, kandi nk’umuntu wegukanye amarushanwa abiri akaba yagirirwa icyizere n’abakwifuza kumuha ibiraka.
Yagize ati: ‘Ubu ngubu ubwo nzaba mbonye amafaranga, bizanyorohereza gukomeza akazi kanjye. Hariho nyine no kuba umuntu afite ibyuma bimeze neza, hari nk’ukuntu ujya kwaka akazi ariko nk’iyo batakuzi, biba bigoye ariko nk’ubu ngubu wenda hari igihe Boss yaba akuzi, ku buryo wamwibwira, bikamworohera kuba yakumenya kuko ntabwo aba akidushidikanyaho.”

Abajijwe uko ahuza amasomo n’aka kazi, Niyitanga yasobanuye ko ari ibintu bimworohera kuko ngo ntibuhuza amasaha. Ati: “Oya ntabwo bisaba umwanya munini cyane kuko n’ubundi ku ishuri twiga mu gitondo. Navaga ku ishuri, nkajya gukora practice nk’isaha ebyiri cyangwa imwe, navayo ngakomereza mu rugo, bigatuma nkomeza gukora ibindi bisanzwe.”
Niyitanga yavuze ko ibanga ryamufashije gutsinda aya marushanwa yari ahanganyemo n’abarimo ibyamamare muri uyu mwuga ari imbaraga ashyira mu gushaka ubumenyi bushya ,ibyo yiga muri multimedia nabyo biri mubyamuhaye amahirwe yo gutsinda abo bari bahanganye. Yagize ati: “Competition ntabwo zigendera kuri experience. Skills rero ntabwo zisaba ngo umuntu abe afite experience y’imyaka myinshi. Skills zisaba practice igihe kinini cyane.”
IPRC Kigali, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yashimiye uyu munyeshuri wayo kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2022 ku bwo kwegukana aya marushanwa abiri.
Yagize iti: “Ishimwe kuri Niyitanga Mugisha Daniel, umunyeshuri w’umwaka wa gatatu muri Digital Media Production wabaye DJ mwiza mu irushanwa ritegurwa na Mützig Amabeats, agatsindira igihembo cya Frw miliyoni 18. Yanatsindiye imodoka mu irushanwa ryateguwe na M&K.”
Nk’uko IPRC Kigali ibyemeza, Niyitanga Mugisha Daniel w’imyaka 22 y’amavuko yiga mu mwaka wa gatatu mu ishami rya Digital Media Production.



4 Responses
Umunyeshuri wa IPRC Kigali yatsindiye imodoka na Frw miliyoni 18
Nibyiza congratulations! Gusa nagirango mbaze niba muri IPRC Kigali bigisha kuvanga umuziki rwose byaba aribyiza cyane.
Umunyeshuri wa IPRC Kigali yatsindiye imodoka na Frw miliyoni 18
Muri RP/IPRC Kigali bigisha (Multimedia) irimo n’ibyo bigendanye no kuvanga imiziki. Murakoze
Umunyeshuri wa IPRC Kigali yatsindiye imodoka na Frw miliyoni 18
Muri RP/IPRC Kigali bigisha (Multimedia) irimo n’ibyo bigendanye no kuvanga imiziki. Murakoze
Umunyeshuri wa IPRC Kigali yatsindiye imodoka na Frw miliyoni 18
Nibyiza congratulations! Gusa nagirango mbaze niba muri IPRC Kigali bigisha kuvanga umuziki rwose byaba aribyiza cyane.