Umunyezamu wa Argentine yahaye isezerano rikomeye Messi wamuvuze imyato

Sangiza iyi nkuru

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Emiliano Martinez, yahaye isezerano Kapiteni we Lionel Messi ry’uko azamufasha ibishoboka byose bagatwara Igikombe cy’Isi.

Uyu munyezamu wa Aston Villa yo mu Bwongereza yabigarutseho nyuma y’umukino Argentine yatsinzemo Colombia kuri za penaliti, igera ku mukino wa nyuma wa Copa America igomba guhuriramo na BrĂ©sil ku Cyumweru.

Ati: “Ndizera gufasha Messi gutwara Igikombe cy’Isi cy’ubutaha, nzakora ibishoboka byose, nzatanga ubuzima bwanjye ku bwe.”

Uyu munyezamu ubwo Argentine yakinaga na Colombia mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, yashoboye gukuramo penaliti eshatu zatumye ikipe y’igihugu cye igera ku mukino wa nyuma wa Copa America yaherukagaho muri 2016.

Messi nyuma y’umukino yagereranyije uriya munyezamu n’inyamaswa, ashimangira ko bari bizeye ko penaliti za Colombia azikuramo.

Ati: “Za penaliti zibamo amahirwe, ariko twari tuzi ko Emiliano ari bukuremo byibura nk’ebyiri. Arabikwiye, ni inyamaswa y’umunyezamu.”

Messi yunzemo ati: “Twari tubizi ko umukino uza gukomera, ariko mu gihe cya penaliti twari dufite icyizere kubera ko twari dufite umunyezamu w’umuhanga, twari tuzi ko akuramo byibura penaliti ebyiri kandi ntiyigeze adutenguha.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *