Umupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya Goma na Gisenyi wongeye gufungurwa amasaha 24/24 nyuma y’icyemezo cya perezida wa repubulika cyatangajwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gashyantare na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku. Kuri we, ngo uku ni nko gushimira abaturage ba Kivu y’Amajyaruguru bashyigikiye bikomeye ikipe yabo y’igihugu mu mikino ya CHAN 2016 iherutse kubera mu Rwanda.
“Inkuru nyamukuru y’uko perezida wa repubulika amaze gutangaza nyuma y’uko igikombe cya CHAN kigeze I Goma, ni ifungurwa ry’umupaka hagati ya Goma n’u Rwanda amasaha 24/24” , uwo ni Guverineri Julien Paluku avugana na Radio Okapi dukesha iyi nkuru.
Guverineri Paluku ni umwe mu bari bagize komite yakiriye ikipe y’igihugu ya Congo ku kibuga cy’indege cya Goma, aho iyi kipe yahereye imurikira abafana bayo igikombe yari imaze kwegukana.

Umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yakomeje avuga ko nyuma y’igikombe cya CHAN 2016, kongera gufungura uyu mupaka wafungurwaga amasaha abaze biri mu rwego rwo gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi by’ibituranyi.
Yakomeje avuga ko ari cyo gihe ngo imipaka ifungurwe kugirango urwikekwe no gushidikanya byari hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Congo ntibikomeze kuyobora imitimanama yabo, kugirango abantu bumve ko bisanzuye mu kujya mu Rwanda cyangwa muri Congo, kandi ko twese mu karere k’Ibiyaga Bigari dushobora kwereka amahanga ko turi abana bo mu karere kamwe kandi ko dushyize hamwe twakora ibintu byiza mu guteza imbere akarere k’Ibiyaga Bigari.
Mu 2013, mu gihe cy’intambara ya M23 nibwo umupaka uhuza u Rwanda na Congo hagati ya Goma na Gisenyi watangiye kujya ufunga guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri za mugitondo bikozwe n’abayobozi ba Congo.
Ikindi tutabura kubabwira nuko mu minsi ishize umudepite wo muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nawe yari yasabye ko uyu mupaka wakongera gufungurwa amasaha yose kuko icyari cyatumye ufungwa kitari kigihari.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


