Kuva ejo ku itariki ya 1 Werurwe 2016, umupaka wa Rusumo nibwo watangiye gukoreshwa nk’umupaka umwe hagati ya Tanzaniya n’u Rwanda uwo uwinjira wese mu gihugu avuye mu kindi asinyisha hamwe gusa aho kuba mu bihugu byombi nk’uko byari bisanzwe.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba yatangaje ko guhera ku itariki ya 01 Werurwe 2016 umupaka wa Rusumo watangiye gukoreshwa nk’umupaka umwe ku mpande z’u Rwanda na Tanzaniya.

Uwo mupaka uhuriweho n’ibihugu byombi uzakemura ikibazo cy’igihe n’amafaranga byakoreshwaga n’abinjira cyangwa abasohoka mu gihugu.
Butera Yves ushinzwe itumanaho no kwakira abantu mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka avuga ko ubusanzwe umuntu wabaga aturutse mu Rwanda yagombaga guteza kashi cyangwa se kumenyekanisha ibicuruzwa ku ruhande rw’u Rwanda yagera no ku ruhande rwa Tanzaniya akongera, bikanagenda bityo no ku winjira mu Rwanda.
Ati “Ariko ubu ibyo byose bizajya bikorerwa mu nyubako imwe ihuriweho n’abakozi b’ibihugu byombi bikaba bigiye kugabanya ingendo n’igihe”.
Mu kwezi kwa mbere 2015 ni bwo inyubako za gasutamo kuri uyu mupaka ku ruhande rw’u Rwanda n’ikiraro gihuza ibihugu byombi byatashywe, mu gihe ibyo ku ruhande rwa Tanzania byari bitaratungana neza.
Imipaka myinshi y’u Rwanda yatangiye gukoreshwa muri ubwo buryo, harimo iruhuza n’u Burundi nka Ruhwa na Nemba, ku ruhande rwa Uganda harimo umupaka wa Kagitumba na Cyanika naho uwa Gatuna uracyubakwa.
Ibi byose bikorwa mu rwego rwo koroshya ingendo n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize umuhora wa Ruguru n’uwo hagati.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


