Umupasiteri akurikiranyweho gutwika umugore agapfa ngo aramwirukanamo abadayimoni

Sangiza iyi nkuru

Umupasiteri witwa Juan Rocha w’imyaka 23 y’amavuko na bamwe mu bamwungirije muri Nicaraguan muri leta zunwe ubumwe z’Amerika bakurikiranyweho gutwika umugore ari muzima ngo baramwirukanamo amadayimoni nyuma akaza gupfa.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo na bagenzi be 4 barimo uwitwa Tomasa, Pedro Rocha, Franklin Jarquin ndetse na Esneyda Orozco, bahanishijwe igifungo cy’imyaka 30 mu buroko.

Pasiteri Juan n'abo bafatanyije umugambi wo gutwika umuntu ari muzima ngo baramwirukanamo abadayimoni
Pasiteri Juan n’abo bafatanyije umugambi wo gutwika umuntu ari muzima ngo baramwirukanamo abadayimoni

Uyu mupasiteri Juan, yireguye avuga ko uyu mugore witwa Vilma Trujillo w’imyaka 25 y’amavuko atari akiri umuntu ahubwo ko yari yarigaruriwe n’amadayimoni bityo kumunaga mu muriro bikaba bwari bumwe mu buryo bwo kumukiza ayo madayimoni nk’uko imyemerere ya bo ibibemerera.
Uyu mugore uherutse gutwikwa n’iri tsinda ry’abiyita abakozi b’Imana ngo babanje kumuboha amaguru n’amaboko barangije bamuterera mu muriro ugurumana bavuga ko biri butume amadayimoni amuvamo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore kandi yapfuye nyuma y’iminsi micyee agejejwe kwa muganga aho hejuru ya 80% by’umubiri we yari yakongotse.
Umugabo we Peralta Rodriguez avuga ko abura uko asobanurira abana be bato uyu mugore amusigiye kuko bari batarabasha kuba bakwibeshaho kandi na we akaba afite kubashakira ibibatunga.
Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa AFP bivuga ko muri aba bashinjwa iyicarubozo ry’uyu mugore babyita kumukiza amashitani, nta wigeze agira icyo yarenza ku gihano bahawe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *