Umupasiteri yateje impaka nyuma yo kugaragara agaragiwe n’abarinzi no mu rusengero

Sangiza iyi nkuru

Umuvugabutumwa muri Nigeria witwa Johnson Suleman yateje abaturage gucika ururondogoro nyuma yo kugaragara ashagawe n’abarinzi bambaye imyenda y’akazi ndetse bamwe muri bo bitwaje intwaro.
Uyu mupasiteri wibasiwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, yasobanuye impamvu yamuteye gushaka abarinzi ba kumanywa na nijoro bamugendaho aho agiye hose yewe no mu rusengero, asobanura ko ijambo ry’Imana ritabimubuza.
Yakomeje asobanura ko Bibiliya ivuga uburyo na Yesu yagendaga ashagawe n’intumwa 12 aho agiye hose, bityo ko na we atagomba kugenda wenyine kandi agera ikirenge mu cya Yesu.
[xyz-ihs snippet=”google”]
Ku kijyanye no kuba arindwa n’abitwaje intwaro, yagize ati “ Hari aho Yesu yageze ari kumwe n’abigishwa be, uwitwa Petero akuramo inkota akata umuntu ugutswi, Yesu aragufata agusubizaho arangije amusaba kubika inkota ye.”
Aha yahise yongeraho ko ibi byumvikanisha ko abagendanaga na Yesu babaga bafite ibirwanisho bityo ko na we kuba ajyendana n’ababifite bitakagombye guca igihugu umugongo.
Uyu mupasiteri yakomeje avuga ko abamwibasira baba bibasiye Imana akorera ndetse ko n’abamuvugaho ibimusebya baba basebeje Imana kuko ari yo akorera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *