Umurambo w’umugabo warasiwe muri Espagne biravugwa ko ari uw’umuderevu wa kajugujugu y’u Burusiya wahungiye muri Ukraine umwaka ushize.
Muri Kanama, nibwo Maxim Kuzminov yafashe kajugujugu ayijyana muri Ukraine yishyikiriza ubuyobozi.
Polisi ya Espagne ntabwo yemeje ku mugaragaro umwirondoro w’uyu mugabo wiciwe hafi ya Alicante mu cyumweru gishize.
Icyakora, ubutasi bwa Ukraine bwemeje urupfu rwa Kuzminov ku wa Mbere nkuko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Umuvugizi yabwiye ikinyamakuru cyo muri Ukraine, Ukrayinska Pravda ati: “Turemeza ko yapfuye … Yahisemo kwimukira muri Espagne aho kuguma hano.
“Icyo tuzi ni uko yahamagaye uwahoze ari uwo umugore we ngo amusange aho ari hanyuma basanga yarashwe arapfa.”
Abategetsi ba Espagne babwiye BBC ko uwahohotewe ashobora kuba yabagaho akoresha undi mwirondo.
Ibiro Ntaramakuru, EFE, bya Espagne bivuga ko umurambo wa Kuzminov wabonetse hafi y’umutungo uri mu mujyi wa Villajoyosa uri ku nkombe y’iburasirazuba bwa Espagne hamwe n’icyangombwa kigaragaza ubwenegihugu bwe, ariko hariho izina ritandukanye.


