Umuraperi ukizamuka muri muzika nyarwanda, Irankunda Jean de la Croix, ukoresha amazina ya JDC yashyize ahagaragara indirimbo yakoranye n’umuhanzi umaze kubaka izina ndetse ufite abafana batari bacye, Umutare Gaby, indirimbo wumva ukumva ko mu Rwanda hari abana bafite impano nubwo rimwe na rimwe birengagizwa.
Ubwo yaganiraga na Bwiza.com, JDC yadusubiriyemo muri macye urugendo rwe muri muzika, avuga ko yatangiye kwiyumvamo injyana ya Hip Hop mu mwaka wa 2008 afite imyaka 12 y’amavuko yonyine ariko icyo gihe ibintu bikaba byarasaga nk’ibigoye, avuga ko ariko kuri ubu ari bwo yumva agiye gukora umuziki ashishikaye dore ko muri uyu mwaka ushize ari nabwo yakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye.
Uyu muraperi avuga ko amaze gusohora indirimbo zigera ku munani zose ziri mu njyana ya Hip Hop, zirimo iya mbere yise Inginga uwo Ukunda, iyo yise Number One Hustler, mpanganye n’Icyago, Uwo ni umukoro (izi zombi imwe ikaba yarakozwe na T-Brown indi ikorwa na Junior) ndetse n’iyo aheruka gushyira ahagaragara yise “ Ugezweho ” yakoranye na Umutare Gaby.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yatubwiye ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ari ubukangurira abantu gukora cyane bakirengagiza ibibananiza, aho yagize ati: “ Ahubwo aho bazajya bakunaniriza abe ari ho uzajya ukura imbaraga nyinshi zituma ukora .”
Twamubajije ukuntu umuhanzi nka Gaby usa nk’umaze kumenyekana mu Rwanda yamwemereye ko bakorana mu gihe abahanzi bakizamuka bakunze gushinja aba bahanzi kubaca amazi cyangwa kubananiza kugirango bakorane, adusubiza agira ati: “ Gaby ni umutype ucisha macye cyane. Njya gupanga iyi projet nabanje kumutekerezaho, noneho nza kumuhamagara turavugana mubwira ikibazo mfite..ko nshaka ko twashyira hanze indirimbo, niko kuvuga ko nta kibazo pe. Noneho nza kujya muri studio nza kumuhamagara bitewe n’akazi kandi yari arimo, arambwira ati nta kibazo mbe mutegereje muri studio, ngiye kubona mbona ambereye imfura mu masaha twari twavuganye aba angezeho dukora gutyo indirimbo .”
Umva Indirimbo “Ugezweho” ya JDC na Gaby hano
https://soundcloud.com/bwizacom/jdc-ft-umutare-gaby-ugezweho
Ku kibazo cyo kuba na none abahanzi bakizamuka birengagizwa rimwe na rimwe cyane cyane mu itangazamakuru nk’uko benshi muri bo bakunze kubivuga, yabanje kugaruka ku ruhare rwabo nk’abahanzi bakizamuka, avuga ko bagomba kujya babanza gutekereza indirimbo bagiye gukora icyo izamarira Abanyarwanda, avuga ko wakoze indirimbo nziza nta kabuza yakundwa kandi radio zikayikina. Gusa yibukije ko abanyamakuru nabo bakwiye kutabatererana kuko baba bafasha Abanyarwanda.
Mu gusoza ikiganiro twagiranye twamubajije icyo yaba ahishiye abakunzi b’injyana ya Hip Hop nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, atubwira ko icya mbere ari gutegura ari video y’iyi ndirimbo yafatanyije na Umutare Gaby, nyuma hakaba hari ibindi bikorwa byinshi ahishiye Abanyarwanda. Yanaboneyeho kubasaba gukomeza kumushyigikira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




