Mu bintu bitangaje, Umuraperi w’Umunyamerika Lil Durk yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gukodesha abicanyi, bo kwica umuhanzi mugenzi we Quando Rondo, bikaviramo urupfu mubyara wa Rondo mu 2022.
Mu ijoro ryo ku wa Kane, ku itariki 24 Ukwakira 2024, Durk, amazina ye nyakuri ni Durk Banks, yajyanywe gufungirwa muri Florida, akaba afungiye muri gereza ya Broward County i Fort Lauderdale. Amasaha make mbere y’uko atabwa muri yombi, abantu batanu bo mu itsinda rye rya hip hop, bose bo mu muryango we gusa, nabo bafungiwe muri California.

Durk Banks a.k.a Lil Durk
Raporo ya Variety ivuga ko abagize iryo tsinda bose bakurikiranyweho gutegura umugambi wo kwica Rondo, bivugwa ko yagize uruhare mu iyicwa rya mugenzi wabo, King Von.
Bivugwa ko Durk n’abagize itsinda rye bibasiye mubyara wa Rondo mu rwego rwo kwihorera ku iyicwa rya King Von, wari umuhanzi muri label ya Durk akicwa mu 2020 na Lul Timm, mugenzi wa Rondo.

Umuraperi Lil Durk, yatsindiye Igihembo cya Grammy mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Best Melodic Rap Performance n’indirimbo ye “All My Life,” yakoranye na J. Cole. Yanatoranyijwe inshuro 3 mu bahatanira ibihembo anakora indirimbo na Drake yiswe “Laugh Now Cry Later” yarebwe na miliyoni 500 kuri yotube.


