Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Daniela Hernandez, uzwi cyane nka Tekashi 6ix9ine, yafunguwe hakibura amezi 4 ngo arangize igifungo cye kubera inkundura ya Coronavirus.
Ibi byabaye nyuma y’umwanzuro wafashwe n’umucamanza Paul Adam Engelmayer aho avuga ko uyu muraperi yari arwaye indwara ya Asima bikaba byamwongerera ibyago byo kwandura Coronavirus bityo yemererwa gusohoka gereza.
Engelmeyer yagize ati” Hakurikijwe ibyo inzego z’ubuzima zagaragaje kuri Hernandez , bigaragaza ko kubera uburwayi bwe yakwinjirirwa byoroshye na virusi ya covid-19, hari impamvu zisobanutse zimwemerera kurekurwa akajya iwe aho azajya arebererwa n’inzego z’umutekano.”
Ubusanzwe Hernandez yari yakatiwe kumara imyaka 2 mu gihome azira kuba umwe mu gatsiko k’amabandi kitwa “Nine Trey Gangsta Bloods “.Yagombaga kuba yarafunzwe imyaka irenga 10 kubera ibyaha bye, ariko aza koroherezwa ibihano kubera yabaye umutangabuhamya mu rukiko.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umwunganira mu mategeko, Lance Lazzaro, yagize ati” Turishimye cyane kuba urukiko rwemeye ko umukiriya wanjye, Daniel Hernandez, ataha ku bw’inyungu z’ubuzima bwe.”
Tekashi 6ix9ine yakoze alubumu zitandukanye nka Redd69(2019), Dummy Boy(2018),Day69(2018) na Scummy Scumz(2015) akaba yaranamenyekanye mu ndirimbo nka Stoopid, Kooda, Fefe n’iyitwa Bebe.


