Ku myaka ye 37 y’amavuko, Umuraperikazi Nicki Minaj, kuri ubu ni umubyeyi ku nshuro ya mbere nyuma yo kwibaruka imfura ye yabyaranye n’umugabo we, Kenneth Petty.
TMZ itangaza ko Nicki Minaj yibarutse ku wa Gatatu i Los Angeles. Izina ry’umwana n’igitsina cye ntibiramenyekana.
Uyu muhanzikazi yatangaje bwa mbere ko atwite muri Nyakanga umwaka ushize, ashyira ahagaragara amafoto y’inda ye yafashwe na David Lachappelle, agaragaza inda ye imaze gukuramo.
Nicki Minaj yari yateguye kuzaba umumama mbere, nk’aho muri Nzeri umwaka ushize yavuze ko agiye kureka kurapa akajya gushinga umuryango.
Yaje gusubira mu muziki ariko ntibyamubuza no gushyingirana n’inshuti ye yo mu bwana, Kenneth yari iruhande rwe abyara.


