phoen.png

Umurundi yigisha ubwogoshi muri kaminuza zo muri USA

Sangiza iyi nkuru

Umurundi witwa Nahimana John yigisha ubwogoshi muri kaminuza zitandukanye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USA, umwuga yatangiriye mu nkambi y’impunzi ya Kanemba muri Tanzania.

Nk’uko yabitangarije BBC, Nahimana yatangiye akazi ko kogosha akoresha umukasi n’imashini ya rasoro yamenyekanye nka Nyonganyonga. Ati: “Icyo gihe nakoreshaga umukasi n’imashini ifite rasoro.”

Nahimana wari warahunganye n’umuryango we kubera intambara yari mu Burundi, yavuye muri Tanzania, ajya muri Mozambique, Zimbabwe, akora aka kazi, akomereza muri Malawi na Afurika y’Epfo, bigera aho ashinga inzu ikorerwamo ubwogoshi izwi nka ‘Salon de Coiffure’, anakomeza amasomo yari yaratangiye yo kwiga uyu mwuga mu mashuri yisumbuye.

Yavuze ko yavuye muri Afurika y’Epfo, asubira muri Malawi, umwuga uramuhira, aho yabashije kugura imodoka ebyiri mu mafaranga yinjizaga. Ati: “Ngarutse muri Malawi mvuye muri Afurika y’Epfo, ni bwo naguze imodoka ya mbere nkuye mu bwogoshi. Nyuma naguze n’iya kabiri kandi nakomeje kogosha, ntabwo nigeze mpagarika umwuga.”

Yavuye muri Malawi ajya muri USA mu mwaka w’2016, ashaka gushinga ‘Salon’ mu mujyi wa Boise muri Leta ya Idaho yabagamo ariko Leta iramwangira, imusaba impamyabumenyi ya kaminuza kugira ngo akore aka kazi.

Nahimana yavuze ko yahise ajya kwiga muri kaminuza iri muri iyi Leta, amara umwaka wose yiga iri somo, arirangiza afite amanota meza kurusha abandi, ubwo anahabwa akazi ko kwigisha abandi banyeshuri muri Idaho, Arizona na Colorado.

Yabisobanuye ati: “Kubera ko nabaye uwa mbere mu ntara mbamo ya Idaho, bahise bampa akazi ko kwigisha mu mashuri yigisha kogosha aha ngaha. Ubu njya gufasha no mu zindi Leta nka Arizona na Denver muri Colorado.”

Ubu Nahimana afite ‘Salon’ ikomeye cyane muri Idaho yitwa He & She Salon. Mu mezi atandatu, umwana wiyogosheshamo yishyura amadolari 180, umukuru kugeza ku myaka 65 y’amavuko yishyura 240, urengeje imyaka 65 we yishyura amadolari 150.

phoen.png

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *