Umuryango Lantos wasabye u Bwongereza gufatira ibihano abayobozi babiri mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lantos Foundation wasabye Guverinoma y’u Bwongereza gufatira ibihano Busingye Johnston wabaye Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda n’Umuyobozi Mukuru w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), Col. Jeannot Ruhunga kubera uruhare ubashinja mu cyo wita ishimuta rya Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba.

Nk’uko bigaragara mu itangazo Lantos yasohoye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2021, ubu busabe ibushingira ku mpaka ziherutse gukorerwa mu ngoro y’inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza tariki ya 8, aho bamwe mu badepite basabiye Busingye na Ruhunga gufatirwa ibihano kubera Rusesabagina.

Kuri Busingye, aba badepite basabye ko atakwemerwa nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, mu gihe bamuvuga muri iyi dosiye ya Rusesabagina. Iyi nshingano nshya Busingye yayihawe muri Nzeri 2021, gusa ntabwo aratanga impapuro zimwemerera kuzitangira.

Umuyobozi wa Lantos, Dr Katrina Lantos Swett yashimiye aba badepite basabiye Busingye na Ruhunga ibihano, kuko na we ashimangira ko bagize uruhare mu ikandagira ry’uburenganzira Rusesabagina agomba nk’ikiremwamuntu, bityo Guverinoma y’u Bwongereza ikwiye kubafatira ibihano.

Tariki ya 18 Gicurasi 2021 nabwo Lantos yagejeje ubusabe ku biro bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, usaba guverinoma gufatira Busingye na Ruhunga ibihano. Gusa ntacyo byatanze nk’uko na Dr Katrina yabivugiye muri iri tangazo. Yagize ati: ‘US ntabwo iratangaza ibihano kuri Busingye na Ruhunga gusa kuri Guverinoma y’u Bwongereza iki kibazo kirihutirwa.”

“Rusesabagina yashutswe n’inshuti ye” Busingye

Mu mpera za Gashyantare 2020, Minisitiri Busingye yagiranye ibiganiro bibiri n’umunyamakuru Marc Lamont Hill wa Aljazeera mu minsi ibiri yakurikiranye, byerekeye uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda, agatabwa muri yombi.

Ubwa mbere Minisitiri Busingye yasobanuye ko nta ruhare Leta y’u Rwanda yagize mu kuza kwa Rusesabagina, avuga ko ahubwo uyu musaza w’imyaka 66 y’amavuko yashutswe n’inshuti ye yakorwagaho iperereza na RIB, yisanga muri iki gihugu.

Ku nshuro ya kabiri, yabajijwe uwishyuye indege yihariye yagejeje Rusesabagina mu Rwanda, asubiza ko ari Leta, gusa ikaba yarabikoze mu buryo bwo gufasha iyi nshuti yashutse Rusesabagina.

Yasubije umunyamakuru ati: “Nakubwiye ko hari umuntu wakoranye na Paul Rusesabagina igihe kirekire akaba yarakorwagaho iperereza n’inzego zacu zibishinzwe, yemeye kumuzana bityo kwishyura (indege) byari ugufasha gutwara uriya mugabo. Byari ugufasha mu mugambi w’uriya mugabo wo kuzana Rusesabagina mu Rwanda. Leta nta ruhare yagize mu kumutwara kwari ugufasha uriya mugabo washakaga kumuzana mu Rwanda.”

“Rusesabagina yizanye mu Rwanda” Col. Ruhunga

Mu ntangiriro za Nzeri 2020 ubwo hari hashize iminsi mike Rusesabagina atawe muri yombi, Col. Ruhunga yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ryo mu Rwanda, asobanura uko uyu musaza yafashwe.

Col Ruhunga yavuze ko Rusesabagina yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yizanye, nta wamuzanye, ko kandi nta wamushimuse. Ati: “Rusesabagina uburyo yafashwe, byose byaciye mu mategeko kandi n’uwashaka wese iryo perereza yarikora kuko yaje mu ndege, yaciye ku bibuga mpuzamahanga, ntabwo umuntu aca ku kibuga gusa ngo yinjire agende, ibintu byose biba byanditse, haba hari za camera zireba umuntu, byose byaciye mu mucyo kugeza ageze aha.”

Yakomeje ati: “…nta wigeze amushimuta ngo amuzane ku ngufu, yaje ku bushake bwe, kandi nawe igihe nikigera bakabimubaza mu rukiko azabivuga. Gushimutwa ntabwo aribyo, yaraje agera i Kigali, hanyuma arafatwa.”

Rusesabagina mu mboni za Lantos

Uyu muryango nk’uko ubigaragaza, wubaha Rusesabagina nk’umukinnyi mukuru muri filimi Hotel Rwanda, watoranyijwe mu bahatanira igihembo kigenerwa abakinnyi ba filimi b’indashyikirwa cya Oscar muri USA.

Iyi filimi yerekana uburyo Rusesabagina “yatabaye” Abatutsi bari bahungiye muri Hotel Mille Collines mu Rwanda, mu gihe cya jenoside yabakorerwaga mu 1994; amateka atavugwaho rumwe.

Lantos kandi yubahira Rusesabagina umudali ‘Presidential Medal of Freedom’ yahawe mu 2005 na George W. Bush wabaye Perezida wa USA nk’uwaharaniye amahoro.

Imufata nk’umwenegihugu w’u Bubiligi wemerewe gutura mu buryo buhoraho muri USA, n’ijwi ryanengaga ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Rusesabagina yatawe muri yombi mu mpera za Kanama 2020 yahamijwe ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya Leta y’u Rwanda wagabye mu bice by’igihugu byegereye ishyamba rya Nyungwe mu myaka ibiri ishize. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 25.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umuryango Lantos wasabye u Bwongereza gufatira ibihano abayobozi babiri mu Rwanda
    Ariko se bagiye bareka kuvuga “uburenganzira bw’ikiremwa muntu” bakavuga uburenganzira bw’ibikoresho byabo.
    Birengagiza ko nkabakoze génocide i wabo (genocide yakorewe abasangwabutaka muri Amerika) nta somo bafite gutanga ku isi?

  2. Umuryango Lantos wasabye u Bwongereza gufatira ibihano abayobozi babiri mu Rwanda
    Ariko se bagiye bareka kuvuga “uburenganzira bw’ikiremwa muntu” bakavuga uburenganzira bw’ibikoresho byabo.
    Birengagiza ko nkabakoze génocide i wabo (genocide yakorewe abasangwabutaka muri Amerika) nta somo bafite gutanga ku isi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *