Umugabo witwa Michael Muyiyi wo mu Karere ka Butebo muri Uganda atangaza ko umwana we w’umukobwa Winnie Nandudu aherutse guhamagara umugore we kuri telefoni kandi ngo bari baherutse kumushyingura. Muyiyi yabwiye Daily Monitor ko bumvise itangazo ko ribika umwana w’umukobwa umeze nk’uwabo wabaga i Kampala, bajya gufata umurambo barashyingura. Uyu mugabo avuga ko nyuma y’iminsi mike umugore we, ari na we nyina w’umwana yumvise umukobwa wabo abahamagaye kuri telefoni. Ati “Ubwo bamuvugaga numvise ameze nk’umukobwa wanjye Winnie Nandudu w’imyaka 18 wavuye mu rugo muri Kanama 2019. Twinjiye mu bitaro nabanje gushidikanya ariko umuvandimwe arambwira ngo ni we, baduha umurambo tujya gushyingura,” Yakomeje agira ati “ Nyuma y’iminsi mike, umwana yahamagaye nyina. Ubwoba bwaradutashye kuko twari tuzi ko twamushyinguye. Ntitwari tuzi ko akiri muzima. Twagiye i Kampala guhura na we.” Uyu muryango uvuga ko wasubiye kuri polisi ukavuga ko washyinguye umuntu utari uwabo. Polisi ivuga ko nta wundi muntu uraza avuga ko yapfushije umuntu umeze nk’uwo mukobwa. Bavuga ko ubu batazi icyo bakora mu gihe ubuyobozi mu nzego z’ibanze buvuga ko nabwo bwumiwe.

2 Responses
Umuryango uravuga ko wahamagawe kuri telefoni n’umukobwa wabo bari baherutse gushyingura
NTA GITANGAJE KIRIMO KUKO I KIREHE AHITWA GATORE – CYUNUZI HAVUZWE INKURU Y’UMUGABO WAPFUYE ARASHYINGURWA NYUMA NGO AKAJYA AGARUKA IWE AKARYAMA NYUMA AKISOHOKERA AKAGENDA UMUGORE WE N’ABANA BAKAJYA BABIVUGA IGIHE KIGEZE ABANYERONDO BARAMUBONA BARAMUFATA NYUMA ABCA MU RIHUMYE BABURA AHO ARENGEYE KANDI BAMUBONYE BANATANZE RAPORO KO BAMUFITE. IYISI IRIMO IBINTU BYINSHI GUSA BURI WESE AJYE AMENYA IBYE.